YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 16

16
Kuzuka kwa Yezu
(Mt 28.1-8; Lk 24.1-12; Yh 20.1-10)
1Isabato ishize, Mariya w'i Magadala na Salome na Mariya nyina wa Yakobo, bagura amavuta ahumura neza kugira ngo bajye gusīga umurambo wa Yezu. 2Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, bagera ku mva izuba rirashe. 3Baza babazanya bati “Ni nde uri budukurire rya buye ku muryango w'imva?”
4Bitegereje basanga rya buye ryahirikiwe hirya, nubwo ryari rinini cyane. 5Binjiye mu mva babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo, yambaye ikanzu yererana#umusore … yererana: yari umumarayika., maze bagwa mu kantu.
6Arababwira ati: “Mwitinya! Murashaka Yezu w'i Nazareti umwe babambye ku musaraba, ariko yazutse ntari hano. Dore n'aho bari bamushyize ngaha! 7Ahubwo nimugende mumenyeshe Petero n'abandi bigishwa, ko azabategerereza muri Galileya. Ni ho muzamusanga nk'uko yabibabwiye.”
8Nuko basohoka mu mva bahunga, bagenda bahinda umushyitsi bayobewe ibyo ari byo. Ntibagira uwo babibwira kubera ubwoba.
Yezu abonekera Mariya w'i Magadala
(Mt 28.9-10; Yh 20.11-18)
[ 9Muri icyo gitondo cy'umunsi wa mbere Yezu amaze kuzuka, abanza kwiyereka Mariya w'i Magadala, uwo yari yarameneshejemo ingabo ndwi za Satani. 10Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na Yezu, asanga bababaye cyane barira. 11Ariko nubwo bumvise avuga ko Yezu ari muzima kandi ko yamwiboneye, ntibabyemera.
Yezu abonekera abandi bigishwa babiri
(Lk 24.13-35)
12Hanyuma y'ibyo Yezu abonekera abandi babiri mu bigishwa be bari mu nzira bajya mu cyaro, adasa uko yari asanzwe asa. 13Bagaruka kubimenyesha abasigaye, na bwo ntibabyemera.
Yezu abonekera abigishwa be cumi n'umwe
(Mt 28.16-20; Lk 24.36-49; Yh 20.19-23; Intu 1.6-8)
14Hanyuma abonekera ba bandi cumi n'umwe bafungura. Abagayira kutamwizera kwabo no kugira imitima inangiye, kuko batemeye ibyo babwiwe n'abamubonye amaze kuzuka. 15Nuko arababwira ati: “Nimujye ku isi hose mwamamaze Ubutumwa bwiza mu bantu bose. 16Ubwemera akabatizwa azakizwa, ariko utabwemera azacirwaho iteka. 17Ibimenyetso bizaranga abazaba babwemeye ni ibi: mu izina ryanjye bazamenesha ingabo za Satani, kandi bazavuga indimi zindi nshya. 18Nibafata inzoka cyangwa nibanywa uburozi, nta cyo bizabatwara. Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”
Yezu asubira mu ijuru
(Lk 24.50-53; Intu 1.9-11)
19Nyagasani Yezu amaze kubabwira ibyo ajyanwa mu ijuru, yicara ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana. 20Nuko abigishwa be bajya hose bamamaza ibye. Nyagasani yabafashaga muri uwo murimo, atanga ibimenyetso bishyigikira ukuri kw'amagambo yabo.]

Currently Selected:

Mariko 16: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy