YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 14

14
Abakuru b'Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
(Mt 26.1-5; Lk 22.1-2; Yh 11.45-53)
1Hari hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi, n'iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bashakaga uko bafata Yezu bakoresheje amayeri, kugira ngo bamwicishe. 2Icyakora bakavuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru, kugira ngo rubanda badatera imidugararo.”
Umugore asīga Yezu amarashi
(Mt 26.6-13; Yh 12.1-8)
3Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe afungura, haje umugore azanye icupa#icupa: babikagamo amarashi barikorogoshoraga mu ibuye ryitwa alubature. Naridi ni amarashi yakomokaga mu Buhindi. ryuzuye amarashi yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane. Nuko amena iryo cupa, amarashi ayasuka mu mutwe wa Yezu. 4Bamwe mu bari aho bararakara baravugana bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa? 5Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga arenga igihembo cy'imibyizi magana atatu, agahabwa abakene?”
Nuko batonganya uwo mugore cyane. 6Ariko Yezu arababwira ati: “Nimumureke! Muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza? 7Abakene muhorana na bo aho mwashakira mwabagirira neza, naho jye ntituzahorana. 8Akoze ibyo ashoboye nubwo igihe kitaragera, ansīze amarashi ku mubiri antegurira guhambwa#ansīze … guhambwa: igihe bahambaga abanyacyubahiro babanzaga gusīga imirambo yabo amarashi y'igiciro, bakayihambira mu mwenda w'igitare.. 9Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho Ubutumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.”
Yuda yiyemeza kugambanira Yezu
(Mt 26.14-16; Lk 22.3-6)
10Yuda Isikariyoti, umwe mu bigishwa cumi na babiri, ajya kuvugana n'abakuru bo mu batambyi uburyo yabashyikiriza Yezu. 11Babyumvise baranezerwa, bamusezeranya amafaranga bazamuha. Nuko Yuda atangira kwiga uko yamubashyikiriza n'igihe yabikorera.
Yezu asangira n'abigishwa be ifunguro rya Pasika
(Mt 26.17-25; Lk 22.7-14,21-23; Yh 13.21-30)
12Umunsi wa mbere w'Iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, ari wo baryagaho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa ba Yezu baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tujya kugutegurira ifunguro rya Pasika?”
13Yezu atuma babiri mu bigishwa be ati: “Nimujye mu mujyi, murahura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire. 14Inzu ari bujyemo mubwire nyirayo muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo utwereke icyumba wamuteguriye, aho ari busangirire n'abigishwa be ifunguro rya Pasika.’ 15Na we ari bubereke icyumba kigari mu igorofa yo hejuru kirimo ibyicaro kandi giteguye, abe ari ho mudutunganyiriza ifunguro rya Pasika.”
16Ba bigishwa baragenda bajya mu mujyi basanga bimeze nk'uko yabibabwiye, maze bategura ifunguro rya Pasika.
17Bugorobye Yezu azana n'abigishwa be cumi na babiri. 18Nuko mu gihe bafungura Yezu aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe dusangira agiye kungambanira.”
19Batangira kubabara no kumubaza umwe umwe bati: “Mbese ni jye?”
20Yezu arabasubiza ati: “Ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo duhuriza intoki ku mbehe. 21Koko Umwana w'umuntu agiye kwicwa nk'uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano, icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”
Ifunguro rihamya Isezerano rishya
(Mt 26.26-30; Lk 22.15-20; 1 Kor 11.23-25)
22Igihe bafunguraga Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”
23Afata n'igikombe ashimira Imana, arakibahereza banywaho bose. 24Nuko arababwira ati: “Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano Imana igiranye n'abayo, amenwe ku bw'abantu benshi. 25Ndababwira nkomeje ko ntazongera kunywa divayi, kugeza igihe nzanywera divayi nshya mu bwami bw'Imana.”
26Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w'Iminzenze.
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
(Mt 26.31-35; Lk 22.31-34; Yh 13.36-38)
27Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’ 28Ariko nimara kuzuka muzansanga muri Galileya.”
29Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye nta cyo biri buntware!”
30Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”
31Ariko Petero we arushaho kwemeza ati: “Naho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na gato!”
Abandi bose na bo bavuga batyo.
Yezu asengera i Getsemani
(Mt 26.36-46; Lk 22.39-46)
32Hanyuma bajya ahantu hitwa Getsemani. Bahageze Yezu abwira abigishwa be ati: “Nimube mwicaye hano igihe nsenga.”
33Ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, atangira guhagarika umutima no gushavura cyane. 34Arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso.”
35Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe cy'umubabaro kitamugeraho. 36Aravuga ati: “Aba”, ni ukuvuga ngo: “Data byose biragushobokera.” Igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro#igikombe cy'umubabaro: reba Mt 20.22 (sob).. Nyamara ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”
37Hanyuma araza asanga abigishwa be basinziriye, abaza Petero ati: “Simoni, urisinziriye? Ese nturuhije uba maso n'isaha imwe? 38Mube maso kandi musenge, kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w'umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”
39Asubirayo yongera gusenga, avuga amagambo nk'aya mbere. 40Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n'ibitotsi, maze babura icyo bamusubiza.
41Agarutse ubwa gatatu arababaza ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye?#Mbese … Muriruhukiye: cg Mukomeze gusinzira no kwiruhukira! Yemwe, igihe kirageze, Umwana w'umuntu agabijwe abanyabyaha. 42Nimuhaguruke tugende dore ungambanira araje.”
Bafata Yezu
(Mt 26.47-56; Lk 22.47-53; Yh 18.3-12)
43Uwo mwanya akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n'igitero cy'abantu bitwaje inkota n'amahiri, boherejwe n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango. 44Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa nkamusoma araba ari we, mumufate mumujyane mumurinze cyane.”
45Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe Mwigisha.” Nuko aramusoma.
46Nuko ba bantu bahita basumira Yezu, baramufata. 47Umuntu umwe mu bari aho akura inkota, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru amuca ugutwi. 48Yezu arababaza ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n'amahiri nk'abagiye gufata igisambo? 49Iminsi yose nari kumwe namwe mu rugo rw'Ingoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereyeho kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga.”
50Abigishwa be bose baramutererana barahunga.
51Umusore umwe yari amukurikiye yifubitse umwenda, baramufata arabacika, 52basigarana umwenda we ahunga yambaye ubusa.
Yezu ajyanwa mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi
(Mt 26.57-68; Lk 22.54-55,63-71; Yh 18.13-14,19-24)
53Nuko bajyana Yezu ku Mutambyi mukuru, abakuru bose bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko barahakoranira. 54Ubwo Petero amukurikirira kure, aza kugera mu rugo rw'Umutambyi mukuru, yicara ku ikome hamwe n'abakozi baho, arota.
55Abakuru bo mu batambyi n'abandi bose bagize urukiko rw'ikirenga, bashakaga icyakwicisha Yezu bakakibura. 56Icyakora habonetse benshi bamushinja ibinyoma, ariko bavugaga ibinyuranye. 57Bamwe barahaguruka bamushinja ibinyoma bati: 58“Twamwumvise avuga ngo ‘Nzasenya iyi Ngoro yubatswe n'abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubatswe n'abantu.’ ” 59Nyamara no kuri iyo ngingo ibirego byabo ntibyari bihuye.
60Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara mu ruhame. Abaza Yezu ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?”
61Yezu aricecekera ntiyagira icyo asubiza. Nuko Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati: “Harya ni wowe Kristo Umwana wa Nyir'ugusingizwa?”
62Yezu aramusubiza ati: “Ndi we. Byongeye kandi, muzabona Umwana w'umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”
63Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Turacyashaka abagabo b'iki se kandi? 64Mwiyumviye uko atuka Imana! Murabitekerezaho iki?”
Bose bamucira urwo gupfa.
65Nuko bamwe batangira kumuvundereza amacandwe, bamupfuka mu maso, bamutera amakofi bamubwira ngo: “Ngaho hanura!”
Abakozi baho na bo baramufata bamukubita inshyi.
Petero yihakana Yezu
(Mt 26.69-75; Lk 22.56-62; Yh 18.15-18,25-27)
66Icyo gihe Petero yari hanze mu rugo. Nuko haza umwe mu baja b'Umutambyi mukuru, 67abonye Petero yota aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu w'i Nazareti!”
68Petero aramuhakanira ati: “Sinumva na busa icyo ushaka kuvuga!”
Maze arasohoka ageze ku marembo [inkoko irabika]. 69Wa muja yongeye kumubona abwira abari aho ati: “Uyu ni umwe muri bo.”
70Petero yongera guhakana. Hashize akanya abari aho bongera kumubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, koko uri Umunyagalileya!”
71Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu muvuga simuzi!”
72Ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati: “Inkoko irajya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.” Nuko araturika ararira.

Currently Selected:

Mariko 14: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy