YouVersion Logo
Search Icon

1 Abamakabe 3

3
Igisingizo cya Yuda Makabe
1Yuda wahimbwe Makabe yasimbuye se Matatiya, 2abavandimwe be n'abayoboke ba se bamutera inkunga, barwanirira Abisiraheli bashyizeho umwete.
3Yuda yahesheje ikuzo ubwoko bwe,
yambaye umwambaro w'icyuma nk'intwari,
yafashe intwaro ashoza urugamba,
yarengeye abantu be akoresheje inkota.
4Mu bikorwa bye yari ameze nk'intare y'inkazi,
yari ameze nk'icyana cy'intare kivugira ku muhīgo wacyo.
5Yakurikiranye abantu batubahirizaga Amategeko,
yatwitse ababuzaga amahoro ubwoko bwe.
6Abatubahiriza Amategeko bacitse intege kubera ubwoba yabateraga,
inkozi z'ibibi zose zirashoberwa.
Ibikorwa bya Yuda byatumye arokora ubwoko bwe.
7Yatumye abami benshi bamererwa nabi,
ibigwi bye byashimishije abakomoka kuri Yakobo,
azahora yibukwa kandi asingizwe ubuziraherezo.
8Yazengurutse imijyi y'u Buyuda atsemba abatubaha Imana n'Amategeko,
yatumye Imana ireka kurakarira Abisiraheli.
9Yabaye ikirangirire kugera ku mpera z'isi,
yakoranyirije hamwe abari baratatanye.
Yuda atsinda Apoloniyo na Seroni
(2 Mak 8.1-7)
10Nuko Apoloniyo#Apoloniyo: yabaga muri Samariya, akaba n'igisonga cy'umwami w'Abanyasiriya. akoranya abanyamahanga n'izindi ngabo nyinshi zo muri Samariya, kugira ngo atere Isiraheli. 11Yuda abimenye ajya kumusanganira, aramurwanya maze yica Apoloniyo, yica n'abantu benshi mu ngabo ze, abacitse ku icumu barahunga. 12Abayahudi bararuza iminyago, Yuda atwara inkota ya Apoloniyo, akaba ari yo akoresha mu ntambara zose yarwanye mu buzima bwe.
13Seroni umugaba w'ingabo za Siriya, amenye ko Yuda yifatanyije n'abantu bubaha Imana n'ingabo zimenyereye intambara, 14aribwira ati: “Ngiye kwigira ikirangirire kandi niheshe ikuzo mu gihugu: ngomba kurwanya Yuda n'abantu be batubahiriza itegeko ry'umwami.” 15Nuko na we agaba igitero kinini kigizwe n'abantu batubaha Imana, kugira ngo bamufashe kwihimura Abisiraheli.
16Seroni ageze ku musozi wa Betihoroni, Yuda aza amusanga ari kumwe n'abantu bake. 17Abo bantu babonye icyo gitero kije kibasanga, babwira Yuda bati: “Dore turi bake cyane kandi twananiwe, kuko nta cyo twigeze dukoza ku munwa uyu munsi. Twashobora dute kurwanya kiriya gitero kinini kandi gikomeye?”
18Yuda arabasubiza ati: “Biroroshye rwose ko abantu benshi batsindwa na bake, kandi si ngombwa ko Imana ikoresha abantu benshi cyangwa bake. 19Koko gutsinda urugamba ntibituruka ku bunini bw'igitero, ahubwo bituruka ku mbaraga z'Imana. 20Bariya banzi bacu baduteye buzuye ubwirasi n'ubugome, barashaka kudutsemba hamwe n'abagore bacu n'abana bacu, kandi bakadusahura. 21Nyamara turarwanirira amagara yacu n'idini yacu, 22ntimubatinye rero kuko Imana izabadutsindira.”
23Yuda akimara kuvuga ayo magambo abatera abatunguye, maze Seroni n'ingabo ze bahabonera ishyano. 24Yuda n'abantu be babakurikirana ku gacuri ka Betihoroni kugera mu kibaya, babicamo abantu bagera kuri magana inani, abarokotse bahungira mu gihugu cy'Abafilisiti. 25Yuda n'abavandimwe be batangira gutinywa no guhindisha umushyitsi amahanga abakikije. 26Ubwamamare bwa Yuda bugera ku Mwami Antiyokusi, amahanga na yo atangira kuvuga ibyerekeye ugutsinda kwe.
Umwami Antiyokusi ategeka Liziya kurimbura Abisiraheli
27Antiyokusi abyumvise ararakara cyane, akoranya ingabo zose z'igihugu cye barema igitero gikomeye. 28Afata mu mutungo we aha ingabo ze igihembo cy'umwaka wose, abamenyesha ko bagomba guhora biteguye icyabagwirira cyose. 29Icyakora asanga umutungo we udahagije kandi n'imisoro yaragabanutse mu gihugu cye, bitewe n'akajagari n'ibyago yari yarateje mu gihugu, akuraho amategeko yari asanzwe. 30Antiyokusi atinya ko yazabura ibyo yishyura akabura n'ibyo atangira ubuntu, dore ko yanatangaga atitangiriye itama kurusha abami bamubanjirije. 31Ibyo bituma agira ubwoba maze yiyemeza kujya gusoresha mu ntara zo mu Buperesi, no kuhashaka amafaranga menshi.
32Nuko Antiyokusi ubutegetsi abusigira Liziya umuntu w'ikirangirire kandi w'igikomangoma, kugira ngo ategeke ahereye kuri Efurati kugeza ku rugabano rw'igihugu cya Misiri, 33amushinga no kurera umuhungu we na we witwaga Antiyokusi, kugeza igihe azagarukira. 34Amusigira kimwe cya kabiri cy'ingabo ze hamwe n'inzovu,#inzovu: reba 1 Mak 1.17 (sob). amuha n'andi mabwiriza yo gusohoza imigambi ye yerekeye abaturage b'u Buyuda na Yeruzalemu. 35Yahaye Liziya inshingano yo kugaba igitero cyo gutsemba ingabo z'Abisiraheli, no gutsiratsiza itsinda ry'abasigaye i Yeruzalemu ku buryo batazongera kwibukwa aho hantu. 36Yagombaga kuhatuza abanyamahanga kandi akabagabanya igihugu. 37Umwami afata ingabo zisigaye, ahaguruka Antiyokiya umurwa mukuru w'igihugu cye. Ubwo hari mu mwaka wa 147,#147: ni ukuvuga 165 M.K. yambuka uruzi rwa Efurati anyura mu ntara z'amajyaruguru.
Liziya agaba igitero mu Buyuda
(2 Mak 8.8-15)
38Liziya yatoranyije mu ncuti z'umwami abantu batatu biringirwa, ari bo Putolemeyi mwene Dorimene na Nikanori na Gorigiya. 39Abaha ingabo ibihumbi mirongo ine zigenza amaguru, n'ingabo ibihumbi birindwi zirwanira ku mafarasi, abohereza mu gihugu cy'u Buyuda kugira ngo bakirimbure nk'uko umwami yabitegetse. 40Nuko abo bagaba b'ingabo uko ari batatu bahagurukana n'ingabo zabo zose. Bageze hafi ya Emawusi bashinga inkambi mu kibaya. 41Abacuruzi bo muri iyo ntara babyumvise, bafata izahabu n'ifeza bitagira ingano ndetse n'amapingu, bajya mu nkambi bashaka kugura Abisiraheli b'inkoreragahato. Bamwe mu Bedomu n'Abafilisiti bajyana na bo.
42Yuda n'abavandimwe be babona ko icyago kibugarije, kubera ko ingabo z'abanzi zashinze inkambi mu gihugu cyabo, bamenya kandi ko umwami yatanze itegeko ryo kubatsemba. 43Barabwirana bati: “Nimucyo dutabare, turwanirire ubwoko bwacu n'Ingoro y'Imana.” 44Nuko bakoranya abantu kugira ngo bitegure intambara, basenge kandi basabe Imana imbabazi.
45Icyo gihe Yeruzalemu yari yarahindutse ikidaturwa imeze nk'ubutayu,
nta muturage wayinjiragamo cyangwa ngo ayisohokemo.
Ingoro yari yarasuzuguwe,
abanyamahanga bari barigaruriye ikigo ntamenwa,
abatubaha Imana bari barakigize indiri yabo.
Nta byishimo byari bikirangwa mu Bisiraheli,
nta wari ukihumva amajwi y'imyironge n'inanga nyamuduri.
Abayahudi bitegura intambara
(2 Mak 8.16-23)
46Abayahudi barakorana baza i Misipa#Misipa: reba Abac 20.1 (sob). ahateganye na Yeruzalemu, kuko kera Abisiraheli bahasengeraga. 47Uwo munsi bigomwa kurya, bashishimura imyambaro yabo, bambara imyambaro igaragaza akababaro kandi bisiga ivu mu mutwe. 48Basoma igitabo cy'Amategeko kugira ngo bamenye icyo bagomba gukora, aho kugenza nk'abanyamahanga bagishaga inama ibigirwamana byabo. 49Bazana imyambaro y'abatambyi, hamwe n'amaturo y'umuganura na kimwe cya cumi cy'umusaruro, hanyuma bahamagaza Abanaziri bari barujuje amasezerano yabo. 50Nuko barangurura ijwi batakambira Uhoraho bati: “Aya maturo turayagenza dute? Aba bantu turaberekeza he?#50: byaterwaga n'uko Ingoro yari ikiri mu maboko y'abanyamahanga. 51Dore basuzuguye Ingoro yawe barayihumanya, abatambyi bawe bari mu cyunamo no mu kimwaro. 52Dore n'abanyamahanga baduhagurukiye kugira ngo badutsembe, kandi nawe ubwawe uzi imigambi badufitiye. 53Twashobora dute guhangana na bo utadutabaye?” 54Nuko bavuza impanda ari na ko batera induru nyinshi.
55Ibyo birangiye Yuda ashyiraho abagaba b'ingabo: abayobora inteko z'abantu igihumbi n'iz'abantu ijana, iz'abantu mirongo itanu n'iz'abantu icumi. 56Avuga ko abatararangiza kubaka cyangwa abasabye abageni, cyangwa abari bamaze gutera imizabibu cyangwa abafite ubwoba, bakwiye gusubira imuhira nk'uko Amategeko abibemerera. 57Nuko ingabo z'Abisiraheli ziragenda zishinga inkambi mu majyepfo ya Emawusi. 58Yuda arababwira ati: “Nimwambarire urugamba kandi mube intwari, mwitegure kurwanya bariya banyamahanga bakoranyijwe no kudutsemba no gusenya Ingoro y'Imana. 59Icyaruta ni uko twagwa ku rugamba, aho kuba indorerezi z'ibyago bigwiririye igihugu cyacu n'Ingoro y'Imana. 60Icyo Uhoraho ashaka azagikora.”

Currently Selected:

1 Abamakabe 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy