YouVersion Logo
Search Icon

1 Abamakabe 4

4
Yuda atsinda urugamba rwa Emawusi
(2 Mak 8.23-29,34-36)
1Gorigiya afata ingabo ibihumbi bitanu zigenza amaguru, n'izindi z'intwari igihumbi zirwanira ku mafarasi. Izo ngabo zigenda nijoro, 2kugira ngo zitere mu birindiro by'ingabo z'Abayahudi zibatunguye. Abantu bo mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu bagenda bayobora Gorigiya n'ingabo ze. 3Yuda abyumvise ahagurukana n'ingabo ze z'intwari, kugira ngo arwanye igitero cy'ingabo z'umwami zari Emawusi, 4mu gihe Gorigiya n'ingabo ze bari bakiri kure y'inkambi yabo. 5Gorigiya agera ku birindiro by'ingabo za Yuda nijoro, ntiyagira umuntu n'umwe ahasanga. Nuko yibwira ko Abayahudi bahungiye mu misozi, ajya kubashakirayo.
6Mu rukerera Yuda agera mu kibaya ari kumwe n'ingabo ibihumbi bitatu. Icyakora bose ntibari bafite intwaro n'inkota nk'uko babyifuzaga. 7Babona igitero kinini cy'abanyamahanga gifite intwaro zikomeye, gikikijwe n'abarwanira ku amafarasi kandi bamenyereye intambara. 8Nuko Yuda abwira ingabo ze ati: “Ntimubatinyire ubwinshi bwabo cyangwa ngo mukangwe n'imirindi yabo. 9Nimwibuke uko ba sogokuruza bakijijwe bari ku Nyanja y'Uruseke, igihe Umwami wa Misiri yari abakurikiranye ari kumwe n'ingabo ze. 10None rero nimucyo dutakambire Imana, nitugirira ubuntu iribuka Isezerano yagiranye na ba sogokuruza, maze uyu munsi itsinde kiriya gitero tugiye kurwanya. 11Bityo amahanga yose azamenya ko Abisiraheli bafite Imana ibatabara kandi ikabakiza.”
12Abanyamahanga babona Abayahudi barabateye, 13basohoka mu birindiro kugira ngo babarwanye. Yuda n'abantu be bavuza impanda, 14urugamba ruherako rurambikana. Abanyamahanga baratsindwa bahunga bagana mu kibaya, 15abari inyuma bose bashirira ku icumu. Abayahudi bakurikirana abo banzi kugera i Gezeri no mu bibaya bya Idumeya#Idumeya: ni igihugu cy'Abedomu cyari mu majyepfo y'u Buyuda. na Ashidodi na Yaminiya.#Yaminiya: ni umujyi wari mu burengerazuba bwa Yeruzalemu, hafi y'Inyanja ya Mediterane. Banawita Yabunēli. Nuko hapfa abantu bagera ku bihumbi bitatu.
16Yuda n'ingabo ze bamaze kubamenesha, 17abwira ingabo ze ati: “Ntimuhugire ku minyago kuko intambara ikiri yose. 18Dore Gorigiya n'igitero cye bari mu misozi iri hafi yacu bararekereje. Nimuhangane n'abanzi bacu mubarwanye, hanyuma mubone gutwara iminyago nta cyo mwishisha.”
19Yuda amaze kuvuga atyo, babona umutwe umwe w'ingabo za Gorigiya zirungurukira mu mpinga y'umusozi. 20Abanyasiriya babonye umwotsi ucumbeka n'inkambi yakongotse, bamenya ko ababo bahunze 21maze bakuka umutima. Bakubise amaso igitero cya Yuda cyari mu kibaya cyiteguye urugamba, 22bose bahungira mu gihugu cy'Abafilisiti. 23Nuko Yuda n'ingabo ze barahindukira basahura inkambi, bahakura izahabu nyinshi n'amafaranga menshi, n'imyenda y'imihemba n'iy'isine, n'ibindi bintu byinshi by'agaciro. 24Batabarutse basingiza Uhoraho, bamushimira ko agira neza kandi ko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 25Uwo munsi ubera Abisiraheli ikimenyetso cyo gucungurwa gukomeye.
26Ingabo z'abanyamahanga zacitse ku icumu zijya kumenyesha Liziya uko byagenze. 27Liziya yumvise iyo nkuru imutera ubwoba kandi imuca intege. Koko rero ntiyashoboye gutsinda Abisiraheli nk'uko yabyifuzaga, ibyo yakoze byanyuranyije n'ibyo umwami yari yategetse.
Abayahudi batsindira Liziya i Betisuri
(2 Mak 11.1-12)
28Mu mwaka ukurikiyeho,#Mu mwaka ukurikiyeho: ni ukuvuga 164 M.K. Reba 3.37 (sob). Liziya akoranya ingabo ibihumbi mirongo itandatu n'izindi ibihumbi bitanu zirwanira ku mafarasi, kugira ngo arwanye Abayahudi. 29Baza muri Idumeya maze bashinga inkambi i Betisuri.#Betisuri: yari mu majyepfo ya Yeruzalemu, nko mu birometero makumyabiri n'umunani. Yuda ajya kubarwanya ari kumwe n'ingabo ibihumbi icumi. 30Abonye ko icyo gitero gikomeye aratakamba ati: “Mukiza wa Isiraheli, turagusingiza wowe wahaye umugaragu wawe Dawidi gutsinda wa murwanyi w'igihangange Goliyati, uha na Yonatani mwene Sawuli n'umusore wamutwazaga intwaro kwigarurira inkambi z'Abafilisiti. 31None ndakwinginze ngo ubigenze utyo, uhe ubwoko bwawe bw'Abisiraheli gutsinda kiriya gitero. Ukoze isoni ingabo zabo zigenza amaguru n'izirwanira ku mafarasi. 32Ubakure umutima ubateshe icyizere bafitiye ingabo zabo, maze bacibwe intege n'uko batsinzwe. 33Twebwe abagukunda duhe kubatsemba, maze abayoboke bawe bagusingirize mu ndirimbo!”
34Nuko urugamba rurambikana, hapfa abantu bagera ku bihumbi bitanu mu ngabo za Liziya. 35Liziya abonye ko ingabo ze zitsinzwe, abonye n'ubutwari bw'ingabo za Yuda zari ziyemeje gupfa no gukira, asubira Antiyokiya ashaka abacancuro kugira ngo azagaruke mu Buyuda afite ingabo zirusha ubwinshi iza mbere.
Yuda ahumanura Ingoro akayegurira Imana
(2 Mak 10.1-8)
36Yuda n'abavandimwe be baravuga bati: “Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimuze tujye i Yeruzalemu guhumanura Ingoro#guhumanura Ingoro: Umwami Antiyokusi yari yarayihumanyishije urutambiro, ari rwo bise “Igiterashozi kirimbuzi”. Reba 1 Mak 1.21-23,54 (sob). kandi twongere tuyegurire Imana.” 37Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni. 38Bahageze basanga Ingoro y'Imana yarabaye itongo, urutambiro rwarahumanyijwe n'inzugi zaratwitswe. Mu rugo hari harameze ibihuru nk'ibyo mu ishyamba cyangwa ku gasozi, n'ibyumba byarasenywe. 39Nuko bashishimura imyambaro yabo, bacura imiborogo kandi bisiga ivu mu mutwe.
40Bikubita hasi bubamye, maze impanda zivuze basingiza Imana baranguruye ijwi. 41Yuda ategeka bamwe mu ngabo ze kurwanya abari mu kigo ntamenwa#ikigo ntemenwa: cyari icy'Abanyasiriya; reba 1 Mak 1.33 (sob)., kugeza ubwo arangije guhumanura Ingoro. 42Ibyo birangiye atoranya abatambyi batihumanyije kandi bazwiho ishyaka ry'Amategeko ya Musa 43bahumanura Ingoro, amabuye yahumanye bayahirikira mu ngarani. 44Nyamara basigara bibaza uko bagomba kugenza urutambiro rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro, rwari rwarahumanyijwe n'abanyamahanga. 45Bafata umwanzuro ushimishije wo kurusenya ngo hato rutazabakoza isoni, kubera ko abanyamahanga baruhumanyije. Nuko bararusenya, 46amabuye yarwo bayarunda ahantu hatunganye ku musozi Ingoro yari yubatseho, mu gihe bagitegereje ko haza umuhanuzi wagira icyo avuga ku byerekeye ayo mabuye. 47Hanyuma bazana amabuye atabājwe nk'uko Amategeko abiteganya, maze bayubakisha urutambiro rushya rumeze nk'urwa mbere. 48Basana Ingoro n'imbere muri yo, bahumanura no mu bikari byayo. 49Bakora ibindi bikoresho byeguriwe Imana, bashyira mu Ngoro igitereko cy'amatara n'igicaniro cy'imibavu, n'ameza y'imigati. 50Bosereza imibavu ku gicaniro, bacana n'amatara yo ku gitereko kugira ngo amurike mu Ngoro. 51Bashyira imigati ku meza bamanika n'imyenda, bityo barangiza imirimo bari batangiye.
52Mu mwaka w'ijana na mirongo ine n'umunani, ku itariki yamakumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa cyenda ari ko Kisilevu,#Mu mwaka … Kisilevu: ni ukuvaga mu kwezi k'Ukuboza mu mwaka wa 164 M.K. babyuka mu museso 53maze batamba igitambo cyagenwe n'Amategeko ya Musa, ku rutambiro rushya rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro bari bubatse. 54Urwo rutambiro barutashye ku munsi umwe n'uwo abanyamahanga bahumanyijeho urwa mbere, babikora baririmba kandi bacuranga inanga z'amoko yose n'ibyuma birangīra. 55Abantu bose bikubita hasi bubamye barasenga, basingiza Imana yabahaye gutsinda. 56Bamara iminsi umunani begurira Imana urutambiro, batamba banezerewe ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro n'ibyo gushimira Imana. 57Uruhande rw'imbere rw'Ingoro barutakisha amakamba y'izahabu n'indi mitako, basana amarembo n'ibyumba babishyiraho inzugi. 58Abantu bose basābwa n'ibyishimo, kuko ikimwaro bari baratewe n'abanyamahanga cyari gishize. 59Nuko Yuda n'abavandimwe be hamwe n'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya yizihizwa buri mwaka mu byishimo no mu munezero. Ibyo birori bizajya bimara iminsi umunani kuva ku itariki ya makumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa Kisilevu.
60Icyo gihe umusozi wa Siyoni bawukikiza inkuta ndende n'iminara ikomeye, kugira ngo abanyamahanga batazongera kuhakoza ikirenge. 61Nuko Yuda ahashyira ingabo zo kuharinda, yubaka n'ikigo ntamenwa i Betisuri ahateganye na Idumeya, cyo kurinda ubwoko bwe.

Currently Selected:

1 Abamakabe 4: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy