YouVersion Logo
Search Icon

1 Abamakabe 2

2
Amaganya y'umutambyi Matatiya
1Muri iyo minsi Matatiya mwene Yohani umuhungu wa Simeyoni, umutambyi wo mu nzu ya Yoyaribu, yiyemeza kwimuka i Yeruzalemu ajya gutura i Modini.#Modini: uwo mujyi muto wari wubatse nko mu birometero mirongo itatu, mu majyaruguru y'iburengerazuba bwa Yeruzalemu. 2Matatiya yari afite abahungu batanu: Yohani wahimbwe Gadi, 3na Simoni wahimbwe Tasi, 4na Yuda wahimbwe Makabe, 5na Eleyazari wahimbwe Awarani, na Yonatani wahimbwe Afusi.
6Matatiya abonye amahano yakorwaga mu Buyuda n'i Yeruzalemu, 7aravuga ati:
“Mbonye ishyano!
Naba se naravukiye kureba uko ubwoko bwanjye burimbuka,
no kwitegereza amatongo y'umurwa w'Imana?
Mbese nzakomeza ncenceke,
kandi umujyi n'Ingoro y'Imana byarigaruriwe n'abanzi bacu b'abanyamahanga?
8Ingoro y'Imana yahindutse nk'umuntu utagira agaciro,
9ibyarangaga ikuzo ryayo babitwaye ho iminyago.
Abana bacu biciwe mu mayira,
abasore bacu bashiriye ku nkota y'umwanzi.
10Abanyamahanga badukikije bigaruriye umujyi,
ibyari biwurimo byose babijyanye ho iminyago.
11Ibirimbisho byawo byose babikuyeho,
ntugifite ubwigenge na busa,
wahindutse inkoreragahato.
12Ingoro y'Imana yahoze ari ikuzo ryacu yahindutse itongo,
abanyamahanga barayihumanyije.
13None se kubaho bitumariye iki?”
14Muri ako gahinda kabo Matatiya n'abahungu be bashishimura imyambaro yabo, bambara imyambaro igaragaza akababaro.
Imyivumbagatanyo ya Matatiya i Modini
15Nuko abagaba b'ingabo z'umwami Antiyokusi bari bashinzwe guhatira abantu kwica Amategeko ya Musa, baza i Modini bazanywe no kubategeka gutambira ibitambo ibigirwamana. 16Abisiraheli benshi barahabasanga, ariko Matatiya n'abahungu be bajya ukwabo. 17Abo bagaba b'ingabo z'umwami babwira Matatiya bati: “Dore uri umutware w'ikirangirire kandi wubahwa muri uyu mujyi, ushyigikiwe n'abahungu bawe n'abavandimwe! 18Ngaho rero ngwino, abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry'umwami nk'uko amahanga yose yabikoze, kimwe n'abantu bo mu Buyuda n'abasigaye i Yeruzalemu. Bityo wowe n'abahungu bawe muzabarirwe mu ncuti z'umwami, muzagororerwe ifeza n'izahabu n'ibindi bihembo byinshi.”
19Matatiya abasubiza mu ijwi riranguruye ati: “Niba abanyamahanga bose bari mu gihugu cy'umwami bamwumvira, buri wese akirengagiza imigenzo ya ba sekuruza agakurikiza amategeko y'umwami, 20jyewe n'abahungu banjye n'abavandimwe tuzakurikiza Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza. 21Imana iturinde kwihakana Amategeko yayo n'amabwiriza yayo. 22Ntabwo tuzumvira amategeko y'umwami, atuma duteshuka ku idini yacu mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
23Matatiya akimara kuvuga ayo magambo, undi Muyahudi atambuka bose bamureba, ajya gutambira igitambo ku rutambiro rw'i Modini nk'uko umwami yabitegetse. 24Matatiya abibonye ishyaka rimugurumanamo yumva agize ubutwari, ararakara cyane maze ariruka amusogotera ku rutambiro. 25Umugaba w'ingabo wari ushinzwe guhatira abantu gutamba ibitambo na we Matatiya amutsinda aho, asenya n'urutambiro. 26Ishyaka Matatiya yarwaniye Amategeko ya Musa ni nk'iryo Finehasi yigeze kugira, igihe yishe Zimuri mwene Salu.
Abayahudi b'indahemuka bagomera umwami
27Nuko Matatiya azenguruka umujyi avuga cyane ati: “Abantu bose bafitiye ishyaka Amategeko ya Musa kandi bakaba bashyigikiye Isezerano nibankurikire.” 28Matatiya ubwe n'abahungu be bahungira mu misozi, basiga ibyo bari batunze byose mu mujyi.
29Abantu benshi bari bariyemeje kubaho mu butungane bakurikije Amategeko ya Musa, bajya kwiturira mu butayu 30n'abana babo n'abagore babo n'amatungo yabo, kubera ko gutotezwa byari bimaze kubarembya.
31Abagaba b'ingabo z'umwami n'ingabo zabo zari i Yeruzalemu mu murwa wa Dawidi, bamenya ko abantu banze kumvira itegeko ry'umwami bakaba bihishe mu buvumo bwari mu butayu. 32Ubwo ingabo nyinshi z'umwami zirabakurikirana, zibabonye zishinga ibirindiro ahateganye na bo, zitegura kubatera ku munsi w'isabato. 33Izo ngabo zirababwira ziti: “Ibyo birahagije! Ngaho nimusohoke mwumvire itegeko ry'umwami mubone kurokoka.”
34Abayahudi barabasubiza bati: “Ntidusohoka kandi ntituzumvira n'itegeko ry'umwami. Ntituzareka kubahiriza isabato#Ntituzareka … isabato: byari bibujijwe ko hagira umuntu uva iwe ku munsi w'isabato (reba Kuv 16.29)..” 35Izo ngabo ziherako zibirohaho. 36Ariko Abayahudi ntibarushya birwanaho, ntibatere amabuye ndetse ntibagire icyo bakinga ku buvumo bari bihishemo. 37Baravuga bati: “Nimureke twese dupfire mu butungane. Ijuru n'isi ni byo dutanze ho abagabo, ko mutwishe muturenganyije.” 38Nuko izo ngabo zibiraramo kuri uwo munsi w'isabato, zibicana n'abagore babo n'abana babo, n'amatungo yabo. Abantu bishwe bageraga ku gihumbi.
39Matatiya na bagenzi be bumvise iyo nkuru barabaririra cyane. 40Nuko baravugana bati: “Nituramuka tugenje nk'abavandimwe bacu, ntiturwanye abanyamahanga ngo turengere amagara yacu n'imigenzo yacu, badutsemba ku isi bidatinze.” 41Uwo munsi biyemeza ko umuntu wese uzabatera ku isabato bazamurwanya, kugira ngo badapfira gushira nk'abavandimwe babo baguye mu buvumo.
42Nuko itsinda ry'Abahasidimu#Abahasidimu: ni bo bakomotsweho n'Abafarizayi. risanga Matatiya na bagenzi be. Abahasidimu bari Abisiraheli b'intwari barwaniraga ishyaka Amategeko ya Musa. 43Hanyuma n'abandi bose bashakaga kwitarura ibyo byago, na bo baza kubunganira no kubatera inkunga. 44Barema igitero gikomeye, maze kubera uburakari bwinshi batikiza Abayahudi banze gukurikiza Amategeko, abarokotse bahungira mu banyamahanga. 45Matatiya na bagenzi be bazenguruka igihugu cyose basenya intambiro z'abanyamahanga, 46kandi bakeba ku gahato ab'igitsinagabo bose bo mu gihugu cya Isiraheli batari barakebwe. 47Nuko bamenesha abanzi babo kandi ibyo bifuje byose birabahira. 48Amategeko ya Musa bayasubije agaciro yari yarambuwe n'abanyamahanga n'abami babo, baburizamo ubutegetsi bw'umwami Antiyokusi.
Umurage wa Matatiya n'urupfu rwe
49Matatiya agiye gupfa abwira abahungu be ati:
“Dore ubu higanje ubwirasi n'agasuzuguro,
turi mu gihe cy'imidugararo n'urugomo.
50None rero bana banjye, igihe kirageze,
nimurwanire ishyaka Amategeko ya Musa,
nimuhare amagara yanyu kubera Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza.
51Nimwibuke ibigwi byabo mu gihe cyabo,
nimubakurikize bizabahesha ikuzo ryinshi,
ibyo bizatuma muba ibirangirire ubuziraherezo.
52Dore Aburahamu yabaye indahemuka mu bigeragezo,
ibyo byatumye Imana imubara nk'intungane.
53Yozefu na we mu mibabaro ye yakurikije Amategeko y'Imana,
ibyo byatumye aba umutegetsi wa Misiri.
54Finehasi umukurambere wacu kubera ishyaka rye ryinshi,
ibyo byatumye ahabwa Isezerano ryo gukomokwaho n'abatambyi ubuziraherezo.
55Yozuwe kubera ko yatunganyije umurimo we,
ibyo byatumye agirwa umucamanza muri Isiraheli.
56Kalebu kubera ko yahamije ukuri mu ikoraniro,
ibyo byamuhesheje umurage mu gihugu cye.
57Dawidi kubera ko yabaye indahemuka ku Mana,
ibyo byatumye ahabwa ubwami we n'abazamukomokaho ubuziraherezo.
58Eliya kubera ko yarwaniye ishyaka Amategeko y'Imana,
ibyo byatumye azamurwa mu ijuru.
59Ananiya na Azariya na Mishayeli kubera ko biringiye Imana,
ibyo byatumye barokoka umuriro.
60Daniyeli kubera ko yabaye intungane,
ibyo byatumye arokoka urwasaya rw'intare.
61“Nuko rero nimumenye ko abiringira Imana bose batazigera bajegajega, uko ibisekuru bigenda bisimburana. 62Ntimugatinye iterabwoba ry'umwami Antiyokusi, kuko ikuzo rye rizayoyoka akaribwa n'inyo. 63Uyu munsi baramusingiza ariko ejo ntazongera kugaragara, kuko azasubira mu mukungugu n'imigambi ye igahinduka ubusa. 64Bana banjye, mube intwari kandi mukomere ku Mategeko y'Imana, kuko ari yo azabahesha ikuzo.
65“Nguwo Simoni umuvandimwe wanyu, nzi neza ko ari umuntu utanga inama nziza, mujye mumwumvira iteka azababera umubyeyi. 66Yuda Makabe waranzwe n'ubutwari kuva mu buto bwe, azaba umugaba w'ingabo zanyu maze arwanye abanzi. 67Muziyegereze abakurikiza Amategeko bose, maze muhōrere ubwoko bwacu. 68Muzitūre amahanga inabi yabagiriye, kandi mukurikize amabwiriza akubiye mu Mategeko.”
69Hanyuma Matatiya abaha umugisha maze arapfa. 70Matatiya yapfuye mu mwaka wa 146#146: ni ukuvuga 166 M.K., ashingurwa i Modini mu mva ya ba sekuruza. Nuko Abisiraheli bose baramuririra cyane.

Currently Selected:

1 Abamakabe 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy