YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 7

7
Uko amategeko atwara umuntu akiriho
1Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho? 2Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y'umugabo we. 3Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw'undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n'ayo mategeko, ni cyo gituma atāba umusambanyikazi naho yacyurwa n'undi mugabo. 4Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw'umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab'undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto. 5Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry'ibibi ryabyukijwe n'amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z'urupfu. 6Ariko noneho ntitugitwarwa n'amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw'Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw'inyuguti.
7 # Kuva 20.17; Guteg 5.21 Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n'amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukīfuze.” 8Ariko icyaha kibonye akīto mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye. 9Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa. 10Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu, 11#Itang 3.13 kuko icyaha kibonye ako kīto mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha.
12Noneho amategeko ni ayera, ndetse n'itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza. 13Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije.
Intambara y'umutima uhana na kamere y'ibyaha
14Tuzi yuko amategeko ari ay'umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n'ibyaha. 15#Gal 5.17 Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora. 16Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. 17Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. 18Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, 19kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. 20Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.
21Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora#mbona . . . gukora: cyangwa, mbona irindi tegeko rimbamo, kuko nshaka gukora. ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere. 22Nishimira amategeko y'Imana mu mutima wanjye, 23ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry'ibyaha ryo mu ngingo zanjye. 24Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? 25Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.
Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.

Currently Selected:

Abaroma 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy