YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 8

8
Imibereho mishya y'abari muri Kristo Yesu
1Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, 2kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu, 3kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka, 4kugira ngo gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka. 5Abakurikiza ibya kamere y'umubiri bita ku by'umubiri, naho abakurikiza iby'Umwuka bakita ku by'Umwuka. 6Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro, 7kuko umutima wa kamere ari umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!
9Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe. 10Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka.#umubiri . . . gukiranuka: cyangwa, umubiri upfuye ku byaha, ariko umwuka uba uri muzima mu byo gukiranuka. 11#1 Kor 3.16 Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe.
12Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y'imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo, 13kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama. 14Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana, 15#Mar 14.36; Gal 4.6 kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha uti “Aba,#Aba ni ijambo ry'Uruheburayo, risobanurwa ngo “Data.” Data!” #Gal 4.5-7 16Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu yuko turi abana b'Imana, 17kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we.
18Mbonye yuko imibabaro y'iki gihe idakwiriye kugereranywa n'ubwiza tuzahishurirwa, 19kuko ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw'abana b'Imana, 20#Itang 3.17-19 kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw'ibitagira umumaro. Icyakora si ku bw'ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw'ubushake bw'Uwabubishyizemo, 21yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w'ubwiza bw'abana b'Imana. 22Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu, 23#2 Kor 5.2-4 ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafite umuganura w'Umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b'Imana, ari ko gucungurwa kw'imibiri yacu, 24kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona? 25Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.
26Uko ni ko n'Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, 27kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk'uko Imana ishaka.
28Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye, 29kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. 30Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
31None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? 32Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n'ibindi byose? 33Ni nde uzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? 34Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw'Imana adusabira? 35Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? 36#Zab 44.23 Nk'uko byanditswe ngo
“Turicwa umunsi ukīra bakuduhōra,
Twahwanijwe n'intama z'imbagwa.”
37Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze, 38kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, 39cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

Currently Selected:

Abaroma 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy