YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 6

6
Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha
1Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4#Kolo 2.12 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.
5Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha, 7kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we, 9kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.
12Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. 13Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. 14Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu.
15Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n'amategeko, ahubwo dutwarwa n'ubuntu? Ntibikabeho! 16Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka? 17Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z'ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima, 18maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka. 19Ibyo mbivuze nk'umuntu ku bw'intege nke z'imibiri yanyu, kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe.
20Ubwo mwari mukiri imbata z'ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka. 21Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu? 22Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z'Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho, 23kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

Currently Selected:

Abaroma 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy