YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 16

16
Kuzuka kwa Yesu
(Mat 28.1-8; Luka 24.1-12; Yoh 20.1-10)
1Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga. 2Nuko mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe. 3Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w'igituro?” 4Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane. 5Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.
6Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize. 7#Mat 26.32; Mar 14.28 Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.’ ”
8Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye.
Yesu abonekera abigishwa be
(Mat 28.9-20; Luka 24.36-53; Yoh 20.11-23; Ibyak 1.6-11)
[ 9Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi. 10Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune. 11Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera.
12Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi. 13Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.
14Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka. 15#Ibyak 1.8 Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. 16Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. 17Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, 18bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”
19 # Ibyak 1.9-11 Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana. 20Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]

Currently Selected:

Mariko 16: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy