1
Mariko 16:15
Bibiliya Yera
BYSB
Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.
Compare
Explore Mariko 16:15
2
Mariko 16:17-18
Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”
Explore Mariko 16:17-18
3
Mariko 16:16
Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.
Explore Mariko 16:16
4
Mariko 16:20
Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]
Explore Mariko 16:20
5
Mariko 16:6
Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.
Explore Mariko 16:6
6
Mariko 16:4-5
Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane. Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.
Explore Mariko 16:4-5