YouVersion Logo
Search Icon

Luka 1

1
1Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy'imvaho cy'ibyemewe natwe rwose, 2nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana. 3Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose, 4kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby'ukuri.
Marayika ahanurira Zakariya ko azabyara Yohana
5 # 1 Ngoma 24.10 Ku ngoma ya Herode umwami w'i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti. 6Bombi bari abakiranutsi imbere y'Imana, bagendera mu mategeko n'imihango by'Umwami Imana bose ari inyangamugayo. 7Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.
8Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w'ubutambyi imbere y'Imana, kuko umugabane we utahiwe n'igihe, 9ubufindo buramufata nk'uko umugenzo w'abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw'Uwiteka kōsa imibavu. 10Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.
11Maze marayika w'Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw'igicaniro cy'imibavu, 12Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba, 13ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana. 14Azakubera umunezero n'ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, 15#Kub 6.3 kuko azaba mukuru imbere y'Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina. 16Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo, 17#Mal 3.23-24 azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”
18Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n'iki, ko ndi umusaza n'umugore wanjye akaba ari umukecuru?”
19 # Dan 8.16; 9.21 Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y'Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza. 20Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”
21Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n'uko atinze mu rusengero. 22Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.
23Iminsi y'imirimo ye ishize asubira iwe. 24Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu 25aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.”
Gaburiyeli abwira Mariya yuko azabyara Yesu
26Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu mudugudu w'i Galilaya witwa i Nazareti, 27#Mat 1.18 ku mwari wari warasabwe n'umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo mwari ni Mariya. 28Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”
29Ariko we ahagarika umutima cyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo. 30Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. 31#Mat 1.21 Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. 32#2 Sam 7.12,13,16; Yes 9.7 Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y'ubwami ya sekuruza Dawidi, 33azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.”
34Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?”
35Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana. 36Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu, 37#Itang 18.14 kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”
38Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w'Umwami Imana, bimbere uko uvuze.” Nuko marayika amusiga aho aragenda.
Mariya ajya gusura Elizabeti, ashima Imana
39Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy'urukiga mu mudugudu w'i Yudaya, 40yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti. 41Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera 42avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n'imbuto yo mu nda yawe irahirwa. 43Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w'Umwami wanjye angendereye? 44Ijwi ry'indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima. 45Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.”
46 # 1 Sam 2.1-10 Mariya aravuga ati
“Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana,
47N'ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye,
48 # 1 Sam 1.11 Kuko yabonye ubukene bw'umuja wayo,
Kandi uhereye none ab'ibihe byose bazanyita Uhiriwe.
49Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye,
N'izina rye ni iryera.
50Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,
Uko ibihe bihaye ibindi.
51Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe,
Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.
52 # Yobu 5.11; 12.19 Anyaze abakomeye intebe zabo,
Ashyize hejuru aboroheje.
53Abashonje yabahagije ibyiza,
Naho abakire yabasezereye amāra masa.
54Atabaye Isirayeli umugaragu we,
Kuko yibutse imbabazi ze,
55 # Itang 17.7 Yasezeranije ba sogokuruza,
Ko azazigirira Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose.”
56Nuko Mariya amara amezi nk'atatu kwa Elizabeti, abona gutaha.
Kuvuka kwa Yohana Umubatiza
57Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu. 58Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.
59 # Lewi 12.3 Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya. 60Nyina arabasubiza ati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.”
61Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!” 62Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita.
63Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.” 64Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana. 65Abaturanyi bose baterwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y'i Yudaya yose. 66Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k'Umwami Imana gukomeza kubana na we.
Indirimbo ya Zakariya
67Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati
68“Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli,
Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.
69Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza,
Mu nzu y'umugaragu wayo Dawidi,
70(Nk'uko yavugiye mu kanwa k'abera bayo,
Bahanuraga uhereye kera kose.)
71Kudukiza abanzi n'amaboko y'abatwanga bose,
72Kugirira ba sogokuruza imbabazi,
No kwibuka isezerano ryayo ryera,
73Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu,
74Ko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi bacu,
Tuzayisenga tudatinya,
75Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.
76 # Mal 3.1 “Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w'Isumbabyose,
Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze,
77No kumenyesha abantu be iby'agakiza,
Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.
78Ku bw'umutima w'imbabazi w'Imana yacu,
Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,
79 # Yes 9.1 Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,
No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.”
80Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.

Currently Selected:

Luka 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy