YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 42

42
Bene se wa Yosefu baza muri Egiputa guhaha
1Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?” 2#Ibyak 7.12 Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.” 3Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y'impeke muri Egiputa. 4Ariko Benyamini mwene nyina wa Yosefu, Yakobo ntiyamutumana na bene se, kuko yibwiraga ati “Ahari yagira ibyago.”
5Abana ba Isirayeli bajya guhahana n'abandi, kuko inzara yateye mu gihugu cy'i Kanāni. 6Kandi Yosefu ni we wari umutware w'igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye. 7Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?”
Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy'i Kanāni tuje guhaha.”
8Yosefu amenya bene se ariko bo ntibamumenya. 9#Itang 37.5-10 Yosefu yibuka za nzozi yabaroteye arababwira ati “Muri abatasi muje gutata aho igihugu gifite amaboko make.”
10Baramusubiza bati “Si ko biri databuja, ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no guhaha. 11Twese tuva inda imwe, turi abanyakuri, abagaragu bawe ntituri abatasi.”
12Arababwira ati “Si ko biri, ahubwo gutata aho igihugu gifite amaboko make ni ko kubazanye.”
13Baramusubiza bati “Abagaragu bawe turi abavandimwe turi cumi na babiri, turi abana b'umwe wo mu gihugu cy'i Kanāni, umuhererezi yasigaranye na data, undi ntakiriho.”
14Yosefu arababwira ati “Icyo ni cyo nababwiye nti ‘Muri abatasi.’ 15Iki ni cyo kizabahakanira: ndahiye ubugingo bwa Farawo, ntimuzava hano umuhererezi wanyu ataje. 16Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.” 17Bose abamaza mu nzu y'imbohe iminsi itatu.
18Ku munsi wa gatatu Yosefu arababwira ati “Mugenze mutya mudapfa kuko nubaha Imana: 19niba muri abanyakuri umwe muri mwe abavandimwe, asigare abohewe mu nzu yanyu y'imbohe, abandi mugende mujyane imyaka y'impeke yo kubamara inzara mu ngo zanyu, 20maze munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho amagambo yanyu azamenyekana ko ari ay'ukuri, bigatuma mudapfa.”
Bagenza batyo. 21Baravugana bati “Ni ukuri turiho urubanza rw'ibyo twagiriye mwene data, kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye ubwo yatwingingaga natwe ntitumwumvire, ni byo biduteye aya makuba.”
22 # Itang 37.21-22 Rubeni arababwira ati “Sinababwiye nti, mwe gukora icyaha kuri uwo mwana mukanga kunyumvira? Ni cyo gitumye amaraso ye adushakirwaho.” 23Ntibamenya yuko Yosefu yumva ibyo bavuga, kuko yavugirwaga n'umusemyi. 24Abatera umugongo abasiga aho ararira, abagarukaho avugana na bo, abakuramo Simiyoni, amubohera mu maso yabo.
25Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y'impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y'umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n'impamba. Babagirira batyo. 26Bahekesha indogobe zabo ihaho ryabo, bavayo. 27Aho baraye, umwe muri bo ahambuye isaho ye ngo agaburire indogobe ye, abona ifeza ye, asanga iri mu munwa w'isaho. 28Abwira bene se ati “Ifeza yanjye irangarukiye, dore iri mu isaho yanjye.” Bakuka imitima, barebana bahinda imishyitsi bati “Ibi ni ibiki, ibyo Imana itugiriye?”
Yakobo yanga kohereza Benyamini
29Basohora kuri se Yakobo mu gihugu cy'i Kanāni, bamubwira ibyababayeho byose bati 30“Umugabo ukomeye utwara icyo gihugu, yatubwiye nabi akeka yuko turi abatasi babatata. 31Natwe turamubwira tuti ‘Turi abanyakuri, ntituri abatasi. 32Turi abavandimwe turi cumi na babiri dusangiye data umwe, umwe ntakiriho, umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy'i Kanāni.’ 33Uwo mugabo ukomeye utwara icyo gihugu aratubwira ati ‘Iki ni cyo kizambwira ko muri abanyakuri: nimunsigire umwe muri mwe abavandimwe, mujyane ibyo kubamara inzara mu ngo zanyu, mugende 34munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ”
35Basutse ibyo mu masaho yabo babona igipfunyika cy'ifeza cy'umuntu wese kiri mu isaho ye, bo na se babonye ibipfunyika byabo baratinya. 36Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!”
37Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.”
38Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.”

Currently Selected:

Itangiriro 42: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy