YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 43

43
Bene Yakobo basubira muri Egiputa guhaha
1Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu. 2Bamaze imyaka y'impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.” 3Yuda aramubwira ati “Wa mugabo yaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ 4Watwoherezanya na murumuna wacu, twagenda tukaguhahirayo, 5ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugabo yatubwiye ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ ”
6Isirayeli arababaza ati “Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mukabwira uwo mugabo yuko mufite mwene so wundi?”
7Baramusubiza bati “Uwo mugabo yatubajije atwinja, uko turi ubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufite mwene so wundi?’ Tumusubiza ibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n'iki yuko ari butubwire ati ‘Muzane murumuna wanyu’?”
8Yuda abwira se Isirayeli ati “Nyoherezanya n'uwo muhungu turahaguruka tugende, tubeho tudapfana nawe n'abana bacu. 9Mbaye umwishingizi we abe ari jye uzamubaza, nintamukugarurira nkamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha kitazamvaho iteka. 10Iyo tudatinda, nzi yuko none tuba tugarutse ubwa kabiri.”
11Se Isirayeli arababwira ati “Ubwo bimeze bityo nimugenze mutya: mujyane mu masaho yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza muzishyīre uwo mugabo ho ituro, mujyane umuti womora muke n'ubuki buke, n'imibavu n'ishangi, n'ububemba n'indozi,#indozi ni imbuto zisa n'ububemba. 12kandi mujyane ifeza z'ingereka zingana na zo, n'ifeza zagarutse mu minwa y'amasaho yanyu muzisubizeyo, ahari ni amahugwe yatumye zigaruka. 13Mujyane na murumuna wanyu muhaguruke musubire kuri uwo mugabo, 14Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.”
Bajyana na Benyamini; basanga Yosefu mu rugo
15Ba bagabo benda ayo maturo, bajyana ifeza z'ingereka zingana na zo bajyana na Benyamini, barahaguruka baramanuka bajya muri Egiputa, bahagarara imbere ya Yosefu. 16Yosefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye ati “Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage witegure ibyokurya, turi burīre hamwe ku manywa y'ihangu.” 17Uwo mugabo akora ibyo Yosefu yamutegetse, yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu.
18Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakeho urwitwazo, adusumire, atunyagane n'indogobe zacu, tube imbata.” 19Begera cya gisonga cya Yosefu, bavuganira na cyo ku muryango bati 20“Databuja, mbere twaramanutse tuza guhaha, 21tugeze mu icumbi duhambura amasaho yacu, umuntu wese asanga ifeza ye iri mu munwa w'isaho ye, ifeza zacu dusanga zingana uko zanganaga none turazigaruye. 22Kandi tuzanye izindi feza zo guhaha, ntituzi uwashubije ifeza zacu mu masaho yacu.”
23Arabasubiza ati “Mushyitse imitima mu nda ntimutinye, Imana yanyu, Imana ya so, ni yo yabashyiriye ubutunzi mu masaho, jyeweho ifeza zanyu narazishyikiriye.” Asohora Simiyoni aramubazanira.
24Nuko wa mugabo yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu, abaha amazi boga ibirenge, agaburira n'indogobe zabo. 25Begeranya amaturo kugira ngo Yosefu naza ku manywa y'ihangu, asange biteguye kuyamutura, kuko bari bumvise yuko bari burīre hamwe na we. 26Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye. 27Ababaza uko bari, kandi ati “So aracyakoma, wa musaza mwavugaga? Aracyariho?”
28Baramusubiza bati “Data, umugaragu wawe ni muzima, aracyariho.” Barunama bikubita hasi.
29Yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?” Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.” 30Yosefu yihuta kugenda, kuko umutima we wari ufitiye urukumbuzi mwene nyina, ashaka aho aririra, yinjira mu nzu haruguru ayiririramo. 31Yiyuhagira mu maso aragaruka, ariyumanganya aravuga ati “Nimwarure ibyokurya.” 32Bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo, n'Abanyegiputa barīraga hamwe na we babagaburira ukwabo, kuko Abanyegiputa batasangiraga n'Abaheburayo, kuko cyari ikizira ku Banyegiputa. 33Bicara imbere ye, bicazwa uko bakurikirana, imfura uko ubukuru bwayo buri, n'umuhererezi uko ubuto bwe buri, bavugana batangara. 34Yosefu ategeka ko babazanira amagaburo yari imbere ye, ariko igaburo rya Benyamini riruta ayabo gatanu. Baranywa banezeranwa na we.

Currently Selected:

Itangiriro 43: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy