YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 41

41
Yosefu asobanura inzozi za Farawo
1Imyaka ibiri ishize, Farawo arota ahagaze iruhande rw'uruzi. 2Mu ruzi havamo inka ndwi z'igikundiro zibyibushye, zirishiriza mu mifunzo. 3Izindi nka ndwi z'umwaku zinanutse zirazikurikira, ziva mu ruzi zihagararana na za zindi ku nkombe y'uruzi. 4Za nka z'umwaku zinanutse, zirya za zindi z'igikundiro zibyibushye uko ari indwi. Farawo aribambura. 5Arongera aribīkīra arota inzozi za kabiri, ngo amahundo arindwi ahunze meza, ameze ku giti kimwe. 6Maze andi mahundo arindwi y'iminambe yumishijwe n'umuyaga uva iburasirazuba, akurikiraho aramera. 7Ayo mahundo y'iminambe amira ya mahundo ahunze atsibaze, uko ari arindwi. Farawo aribambura, amenya yuko ari inzozi. 8#Dan 2.2 Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n'abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo.
9Maze umuhereza wa vino mukuru abwira Farawo ati “Uyu munsi ndakwibutsa ibyaha byanjye. 10Farawo yarakariye abagaragu be andindishiriza mu nzu y'umutware w'abamurinda, jye n'umuvuzi w'imitsima mukuru. 11Turotera ijoro rimwe twembi, turota inzozi zisobanurwa ukubiri. 12Twari kumwe n'umuhungu w'Umuheburayo, umugurano w'umutware w'abakurinda, tumurotorera inzozi zacu arazidusobanurira, asobanurira umuntu wese nk'uko inzozi ze ziri. 13Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byasohoye, Farawo yansubije mu butware bwanjye, wa wundi aramumanika.”
14Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y'imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari. 15Farawo abwira Yosefu ati “Narose none nta wushobora kuzisobanura. Numvise bavuga yuko ubasha gusobanura inzozi bakurotoreye.”
16Yosefu asubiza Farawo ati “Si jye, Imana ni yo iri busubize Farawo amagambo y'amahoro.”
17Farawo abwira Yosefu ati “Narose mpagaze ku nkombe y'uruzi, 18havamo inka ndwi zibyibushye z'igikundiro zirishiriza mu mifunzo, 19maze zikurikirwa n'izindi nka ndwi zizamuka zonze, ari umwaku zinanutse cyane. Sinari nabona inka mbi nk'izo mu gihugu cya Egiputa hose. 20Izo nka zinanutse z'umwaku zirya za nka zibyibushye zabanje uko ari indwi, 21zimaze kuzirya, ntiwamenya yuko ziziriye, ziguma kuba umwaku nk'ubwa mbere. Nuko ndakanguka. 22Kandi ndota ngo amahundo arindwi atsibaze meza, ameze ku giti kimwe, 23maze andi mahundo arindwi yumye y'iminambe, yumishijwe n'umuyaga uva iburasirazuba akurikiraho aramera, 24ayo mahundo y'iminambe amira ya mahundo meza uko ari arindwi. Nzirotorera abakonikoni, ntihagira ubasha kuzinsobanurira.”
25Yosefu abwira Farawo ati “Inzozi za Farawo ni zimwe: ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo. 26Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe. 27Na za nka zinanutse z'umwaku zazikurikiye ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi y'imishishi yumishijwe n'umuyaga uva iburasirazuba na yo ni imyaka irindwi. Izaba imyaka irindwi y'inzara. 28Icyo ni cyo nabwiye Farawo nti ‘Ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.’ 29Hazaza imyaka irindwi y'uburumbuke bwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose, 30hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y'inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Egiputa. Inzara izamara igihugu, 31uburumbuke bwe kwibukwa ku bw'inzara ibukurikiye, kuko izaba nyinshi cyane. 32Kandi icyatumye izo nzozi zibonekera Farawo kabiri, ni uko ibyo byakomejwe n'Imana kandi izabisohoza vuba.
33“Nuko Farawo nashake umuntu w'umunyabwenge w'umuhanga, amuhe ubutware bw'igihugu cya Egiputa. 34Farawo ashyireho abahunikisha, ahunikishe igice cya gatanu cy'ubutaka bwa Egiputa mu myaka y'uburumbuke, uko ari irindwi. 35Bateranye ibihunikwa by'iyo myaka myiza igiye gutaha, bahunike mu midugudu imyaka y'impeke izatunga abantu, itegekwe na Farawo, bayirinde. 36Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y'inzara izatera mu gihugu cya Egiputa, igihugu cye kumarwa n'inzara.”
Farawo yegurira Yosefu igihugu cya Egiputa
37Iyo nama inezeza Farawo n'abagaragu be bose. 38Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk'uyu, urimo umwuka w'Imana?” 39Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w'umuhanga muhwanye, 40#Ibyak 7.10 nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y'ubwami yonyine nzagusumba.” 41Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.” 42#Dan 5.29 Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y'ibitare byiza, amwambika n'umukufi w'izahabu mu ijosi, 43amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose. 44Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.” 45Farawo ahimba Yosefu Safunatipāneya, amushyingira Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Yosefu atambagira igihugu cya Egiputa. 46Yosefu yari amaze imyaka mirongo itatu avutse, ubwo yakoreraga Farawo. Yosefu ava aho Farawo ari, atambagira igihugu cya Egiputa cyose.
Yosefu ahunika imyaka myinshi
47Mu myaka y'uburumbuke uko ari irindwi, igihugu kirera gisenyukamo imyaka. 48Ahunikisha ibihunikwa byose byo mu gihugu cya Egiputa uko iyo myaka irindwi ingana, abihunika mu midugudu, imyaka yo mu mirima ikikije umudugudu wose ayihunika muri wo. 49Yosefu ahunika imyaka y'impeke myinshi cyane ihwanye n'umusenyi wo ku nyanja, ageza aho yarorereye kubara kuko itabarikaga.
50Yosefu abyara abahungu babiri inzara itaratera, ababyarana na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. 51Yosefu yita imfura ye Manase ati “Ni uko Imana yanyibagije umuruho wanjye wose w'inzu ya data yose.” 52Uwa kabiri amwita Efurayimu ati “Ni uko Imana yanyororokereje mu gihugu nabonyemo umubabaro.”
53Ya myaka irindwi y'uburumbuke bwabaye mu gihugu cya Egiputa irashira. 54#Ibyak 7.11 Imyaka irindwi y'inzara itangira gutaha nk'uko Yosefu yari yarabivuze, inzara itera mu bihugu byose ariko mu gihugu cya Egiputa cyose bo bafite ibyokurya. 55#Yoh 2.5 Igihugu cya Egiputa cyose kibabajwe n'inzara, batakambira Farawo ngo abahe ibyo barya. Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “Nimusange Yosefu, mukore icyo abategeka.” 56Inzara ikwira mu bihugu byose, Yosefu akingura ubuhuniko bwose ahahisha Abanyegiputa, inzara irakomera cyane mu gihugu cya Egiputa. 57Abo mu bihugu byose bajya muri Egiputa kuri Yosefu guhaha imyaka y'impeke, kuko inzara yari nyinshi mu bihugu byose.

Currently Selected:

Itangiriro 41: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy