YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 28

28
Imana ivuga uburyo umwami w'i Tiro yaguye
1Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti 2“Mwana w'umuntu, ubwire umwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n'umutima w'Imana. 3Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa! 4Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguhesheje ubutunzi, ukuzuza izahabu n'ifeza mu bubiko bwawe, 5ubwenge bwawe bwinshi n'ubugenza bwawe bwakugwirije ubutunzi, maze ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru.
6“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranije umutima wawe n'umutima w'Imana, 7ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka z'abanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bw'ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe. 8Bazakumanura bakurohe mu rwobo, kandi uzapfa urupfu rw'abaguye hagati y'inyanja. 9Aho uzongera kuvugira imbere y'ugusogota uti “Ndi Imana”? Ariko imbere y'ukwica uri umuntu nturi Imana, 10uzapfa urupfu rw'udakebwe wishwe n'amaboko y'abanyamahanga. Ni ko nabivuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11Maze ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 12“Mwana w'umuntu, curira umwami w'i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje. 13Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye. 14Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yaka umuriro. 15Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa. 16Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. 17Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugira ngo bakwitegereze. 18Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere y'abakureba bose. 19Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”
20 # Yow 4.4-8; Zek 9.1-2; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 21“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni, uhahanurire uti 22‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera. 23Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.
24“ ‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.
25“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab'inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo. 26Bazagituramo biraye, ni ukuri bazubaka amazu, batere n'inzabibu bibereye mu mahoro, igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguraga bose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.’ ”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 28: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy