YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 29

29
Igihano cya Egiputa
1 # Yes 19.1-25; Yer 46.2-26 Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n'ibiri w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti 3‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y'imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.” 4Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n'imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n'ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n'imvuvu zawe. 5Kandi nzakujugunya mu butayu wowe n'amafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy'inyamaswa zo mu isi n'ibisiga byo mu kirere. 6#Yes 36.6 Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y'urubingo. 7Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka. 8Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu n'amatungo. 9Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n'amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi ni urwanjye kandi ni jyewe waruremye.” 10Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n'inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n'amatongo, uhereye ku munara w'i Sevene ukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya. 11Nta kirenge cy'umuntu kizahanyura habe n'inzara z'amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa. 12Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati y'ibindi bihugu byabaye imyirare, n'imidugudu yaho iri hagati y'iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’ ”
13Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo, 14kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy'i Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse. 15Hazaba inyuma y'ibindi bihugu by'abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y'ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi. 16Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by'igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”
17Nuko mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 18“Mwana w'umuntu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by'i Tiro, bona n'ingabo ze ku bw'ibyo yankoreye ahateye. 19Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n'iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z'ingabo ze. 20Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y'ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
21“Uwo munsi nzatuma ihembe ry'inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburira umunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 29: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy