YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 27

27
1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 2“Nawe mwana w'umuntu, ucurire i Tiro umuborogo 3maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y'inyanja, ukaba n'umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.” 4Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe. 5Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y'i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti. 6Imyaloni y'i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z'imiteyashuri, baziharaza amahembe y'inzovu zivanywe mu birwa by'i Kitimu. 7Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y'ibitare, yatewemo ibika by'amabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga n'imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo. 8Abaturage b'i Sidoni n'abo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe. 9Abasaza b'i Gebali n'abanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja n'abasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza iby'ubugenza.
10“ ‘Ab'i Buperesi n'i Ludi n'i Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo n'ingofero z'ibyuma bakagaragaza ubwiza bwawe. 11Abantu bo muri Aruvadi bahoranye n'ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n'Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe.
12“ ‘Ab'i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n'icyuma n'ibati n'isasu bakabigurana ibyawe. 13Ab'i Yavani n'ab'i Tubali n'ab'i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n'ibikoreshwa by'imiringa bakabigurana iby'ubugenza byawe. 14Ab'inzu ya Togaruma baguranaga iby'ubugenza byawe amafarashi, n'amafarashi y'intambara n'inyumbu. 15Abantu b'i Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y'inzovu n'imipingo ngo mugurane. 16Ab'i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by'ubukorikori ari byinshi, iby'ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n'imyenda y'imihengeri n'imirimo y'ibika, n'imyenda y'ibitare myiza na fezaruka n'amabuye ya marijani. 17Yuda n'abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z'i Miniti, n'udutsima turyoshye n'ubuki n'amavuta ya elayo n'umuti womora. 18Ab'i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw'amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y'i Heluboni n'ubwoya bw'intama bwera. 19Ab'i Vedani n'ab'i Yavani iby'ubugenza byawe babiguranaga ubudodo, n'ibyuma bicuzwe na kesiya na kāne byari mu bintu by'ubugenza byawe. 20Ab'i Dedani bari abagenza bawe b'imyenda y'igiciro cyinshi y'abahekwa n'amafarashi. 21Abarabu n'ibikomangoma byose by'i Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana b'intama n'amasekurume y'intama n'ihene. 22Abagenza b'i Sheba n'i Rama bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, n'amabuye yose y'igiciro cyinshi n'izahabu. 23Ab'i Harani n'ab'i Kane n'aba Edeni, abagenza b'i Sheba na Ashuri n'i Kilumadi, bari abagenza bawe. 24Abo bari abagenza bawe b'ibintu by'ingenzi, imyitero y'imikara ya kabayonga n'imirimo y'ibika by'amabara, n'amasanduku arimo imyambaro y'igiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe by'ubugenza.
25 # Ibyah 18.11-19 “ ‘Inkuge z'i Tarushishi zajyanaga ibintu byawe by'ubugenza nuko ugira byinshi cyane, ugira n'icyubahiro kinini uri hagati y'inyanja. 26Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi, umuyaga w'iburasirazuba wakuvunaguriye mu nyanja hagati. 27Ubutunzi bwawe n'ibintu byawe n'ubugenza bwawe, n'abasare bawe n'aberekeza bawe n'abahomyi bawe, n'abagenza b'ibintu byawe n'abantu bawe bose b'intwari bakuriho, hamwe n'ingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati. 28Imihana yawe izatigiswa n'urusaku rwo gutaka kw'aberekeza bawe.
29“ ‘N'abavugama bose n'abasare n'aberekeza bose bo mu nyanja, bazururuka bave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka, 30kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu, 31bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafite umutima ubabaye bakuborogere cyane. 32Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni nde uhwanye n'i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y'inyanja?” 33Iyo iby'ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n'iby'ubugenza byawe kuko ari byinshi. 34Igihe uvunaguwe n'inyanja uri imuhengeri, ibintu byawe by'ubugenza n'ingabo zawe zose byakuguyemo. 35Abatuye mu birwa bose baragutangariye n'abami babo bafatwa n'ubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa. 36Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje, uhindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 27: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy