YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 26

26
Igihano cy'i Tiro
1 # Yes 23.1-18; Yow 4.4-8; Amosi 1.9-10; Zek 9.1-4; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, ku munsi wa mbere w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 2“Mwana w'umuntu, Tiro yacyocyoye iby'i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w'abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’
3“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kuguteza amahanga menshi nk'uko inyanja izamura umuraba wayo. 4Na bo bazasenya inkike za Tiro bubike iminara ye, umukungugu waho na wo nzawukukumbaho, habe urutare ruriho ubusa. 5Hazaba imbuga yo kwanika inshundura ho hagati y'inyanja kuko nabivuze, ni ko Umwami Uwiteka avuga. Azaba umunyago w'amahanga. 6Kandi n'abakobwa be bari mu misozi bazicishwa inkota, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”
7Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, umwami w'abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n'amagare n'abagendera ku mafarashi, n'ingabo nyinshi n'abantu benshi. 8Abakobwa bawe bari mu misozi azabicisha inkota kandi azakubakaho ibihome, agukikizeho ikirundo cyo kuririraho, kandi aguteze ababambitse ingabo. 9Inkike zawe azazerekezaho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, iminara yawe ayubikishe intorezo ze. 10Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n'ikiriri cy'abagendera ku mafarashi n'icy'inziga n'icy'amagare y'intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk'uko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho. 11Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by'amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi. 12Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n'iby'ubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure n'amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n'ibiti byawe n'umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja. 13#Ibyah 18.22 Kandi nzahoza urusaku rw'indirimbo zawe, n'ijwi ry'inanga zawe ntabwo zizongera kumvikana ukundi. 14Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati “Mbese ibirwa ntibizahinda umushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe? 16#Ibyah 18.9-10 Ni bwo abami bose bo mu nyanja bazimurwa ku ntebe zabo, bakikuramo ibishura byabo kandi bakiyambura imyambaro yabo iteye amabara. Baziyambika ubwoba bicare hasi, bahore bahinda umushyitsi kandi bumirwe ku bwawe. 17Kandi bazagucuraho umuborogo bakubwire bati ‘Ko warimbutse wowe wari utuwemo n'abagendagenda mu nyanja, wari umudugudu wogeye ukaba wari ukomeye mu nyanja, wo n'abari bawutuyemo bagatera ubwoba abari bayiriho bose! 18Noneho ibirwa bizahinda umushyitsi mu minsi wo kugwa kwawe, ni ukuri ibirwa biri mu nyanja bizahagarikwa umutima n'uko wakuweho.’ ”
19Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Igihe nzakugira umudugudu w'amatongo ukamera nk'imidugudu yashizemo abantu, igihe nzakurengeza amazi y'imuhengeri n'amazi menshi akakurenga hejuru, 20ni bwo nzakumanurira hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntume utura ikuzimu ahantu habaye amatongo uhereye kera, hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo kugira ngo utazongera guturwamo, kandi utongera kubyuka#utongera kubyuka: cyangwa, nzakomeza icyubahiro. mu gihugu cy'ababaho. 21#Ibyah 18.21 Nzakugira igiteye ubwoba kandi ntabwo uzongera kubaho; naho uzashakwa, ntuzongera kurebwa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Currently Selected:

Ezekeiyeli 26: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy