YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 12

12
Daniyeli yerekwa iby'iminsi y'imperuka
1 # Mat 24.21; Mar 13.19; Ibyah 7.14; 12.7 “Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. 2#Yes 26.19; Mat 25.46; Yoh 5.29 Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n'isoni no gusuzugurwa iteka ryose. 3Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk'umucyo wo mu isanzure ry'ijuru, n'abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk'inyenyeri iteka ryose.
4 # Ibyah 22.10 “Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”
5Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y'uruzi, undi ku yo hakurya. 6Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?”
7 # Ibyah 10.5; 12.14 Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'uruzi, atunga ukuboko kw'iburyo n'ukw'imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n'ibihe n'igice cy'igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z'abera, ibyo byose bizaherako birangire.”
8Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?”
9Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka. 10#Ibyah 22.11 Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n'umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.
11 # Dan 9.27; 11.31; Mat 24.15; Mar 13.14 “Uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy'umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda. 12Hahirwa uzategereza, akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n'itanu.
13“Nuko igendere utegereze imperuka, kuko uzaruhuka kandi ukazahagarara mu mugabane wawe iyo minsi nishira.”

Currently Selected:

Daniyeli 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy