YouVersion Logo
Search Icon

Hoseya 1

1
1 # 2 Abami 14.23—15.7; 15.32—16.20; 18.1—20.21; 2 Ngoma 26.1—27.8; 28.1—32.33 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n'iya Yotamu, n'iya Ahazi n'iya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli.
Abisirayeli bagereranywa n'umugore wa maraya ucyuwe
2Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b'ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka.”
3Nuko aragenda acyura Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyaraho umuhungu. 4#2 Abami 10.11 Maze Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamaraho ubwami bw'inzu ya Isirayeli. 5Uwo munsi nzavunagurira umuheto wa Isirayeli mu kibaya cy'i Yezerēli.”
6Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Loruhama#Loruhama risobanurwa ngo nta mbabazi., uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi. 7Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”
8Nuko acukije Loruhama arongera asama inda, abyara umuhungu. Uwiteka ati 9“Izina rye umwite Lowami#Lowami risobanurwa ngo si abantu banjye., kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu

Currently Selected:

Hoseya 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy