YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 11

11
Intambara z'umwami w'ikusi n'umwami w'ikasikazi n'ibindi
1“Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w'Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza. 2Nuko none ngiye kukwereka iby'ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw'ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw'u Bugiriki.
3“Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye, 4namara gukomera ubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa n'urubyaro rwe, ntibuzategekwa nk'uko yari asanzwe abutegeka, kuko ubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe.
5“Nuko umwami w'ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane. 6Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w'umwami w'ikusi azasanga umwami w'ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z'amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n'amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n'abamuzanye n'umubyeyi we, n'uwamukomezaga icyo gihe. 7Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by'umwami w'ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze. 8Ndetse n'imana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, n'ibishushanyo biyagijwe n'ibintu byabo byiza by'ifeza n'izahabu, kandi azamara imyaka aretse umwami w'ikasikazi. 9Hanyuma uwo mwami w'ikasikazi azatera igihugu cy'umwami w'ikusi, maze asubire mu gihugu cye.
10“Bukeye abana be bazateranya imitwe y'ingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nk'umwuzure w'amazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihindurane igihome cy'umwami w'ikusi. 11Maze umwami w'ikusi azarakara, azasohoka arwane n'umwami w'ikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo z'umwami w'ikasikazi zizagaruzwe umuheto n'umwami w'ikusi. 12Umwami w'ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose, 13kuko umwami w'ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n'ingabo nyinshi n'ibintu byinshi. 14Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w'ikusi, kandi ab'inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa. 15Nuko umwami w'ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n'inkike z'amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z'umwami w'ikusi ndetse n'intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira. 16Ahubwo uzaba ahateye azagenza nk'uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe.
17“Nyuma azagambirira kuzana n'ingabo z'igihugu cye cyose, maze azikiranure n'umwami w'ikusi. Azamushyingira umukobwa we kugira ngo azanire ubwami bw'ikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindūra icyo gihugu. 18Hanyuma y'ibyo azahindukira atere ibirwa ahindūre byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguro yabasuzuguraga, ndetse azamugarurira agasuzuguro ke, 19ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi.
20“Bukeye hazahaguruka undi mu cyimbo cye uzohereza umukoresha w'ikoro mu gihugu gifite ubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara.
21“Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu w'insuzugurwa adahawe icyubahiro cy'ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe. 22Ingabo zizatemba imbere ye nk'umwuzure zimenagurike, ndetse n'umutware w'isezerano na we ni uko. 23Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduye umunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake. 24Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruza batigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo n'iminyago n'ubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo gutera ibihome byaho bikomeye.
25“Maze namara kwiyungura amaboko n'ubushizi bw'amanga, azatera umwami w'ikusi atabaranye n'ingabo nyinshi. Nuko umwami w'ikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira. 26Ndetse abazaba batunzwe na we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa. 27Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe. 28Nyuma azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye n'isezerano ryera, azahakorera nk'uko yishakiye maze asubire mu gihugu cye.
29“Nuko mu minsi yategetswe azasubira gutera ikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk'ubwa mbere, 30kuko inkuge z'i Kitimu zizamutera zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse.
“Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera. 31#Dan 9.27; 12.11; Mat 24.15; Mar 13.14 Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n'igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy'umurimbuzi. 32Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby'ubutwari. 33Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe n'inkota n'umuriro, bajyanwe ari imbohe. 34Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya. 35Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugira ngo bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugeza igihe cy'imperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe.
36 # 2 Tes 2.3-4; Ibyah 13.5-6 “Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa. 37Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose. 38Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana y'ibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n'ifeza, n'amabuye y'igiciro cyinshi n'ibintu by'igikundiro. 39Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa n'iyo mana itigeze kumenywa, uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano.
40“Nuko mu gihe cy'imperuka umwami w'ikusi azamutera, kandi umwami w'ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n'amafarashi n'inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk'umwuzure w'amazi, 41agere no mu gihugu gifite ubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu n'Abamowabu n'imfura z'Abamoni, ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe. 42Nuko azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n'igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka. 43Ndetse azahindura ibintu by'umurimbo by'izahabu n'ifeza, n'ibindi bintu by'igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n'Abanyetiyopiya bazamushagara. 44Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n'ikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe. 45Azabamba amahema y'ubwami hagati y'inyanja n'umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w'imperuka ye, nta wuzamuvuna.

Currently Selected:

Daniyeli 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy