1
Abanyaroma 3:23-24
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu.
Compare
Explore Abanyaroma 3:23-24
2
Abanyaroma 3:22
Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura.
Explore Abanyaroma 3:22
3
Abanyaroma 3:25-26
Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera, mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.
Explore Abanyaroma 3:25-26
4
Abanyaroma 3:20
Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha.
Explore Abanyaroma 3:20
5
Abanyaroma 3:10-12
nk’uko byanditswe ngo «Nta ntungane wabona, habe n’imwe, nta we uzi ubwenge, nta we ushaka Imana. Bose barayobye, babereye ibigoryi icyarimwe, nta n’umwe ukora icyiza, habe n’umwe.
Explore Abanyaroma 3:10-12
6
Abanyaroma 3:28
Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko.
Explore Abanyaroma 3:28
7
Abanyaroma 3:4
Ntibikabeho! Imana irabe imvugakuri, naho umuntu wese abe umubeshyi, nk’uko byanditswe ngo «Urabe intungane mu magambo yawe, uzatsinde nushyirwa mu rubanza.»
Explore Abanyaroma 3:4
Home
Bible
Plans
Videos