1
Abanyaroma 2:3-4
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
None se, muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana? Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze?
Compare
Explore Abanyaroma 2:3-4
2
Abanyaroma 2:1
Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza.
Explore Abanyaroma 2:1
3
Abanyaroma 2:11
Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu.
Explore Abanyaroma 2:11
4
Abanyaroma 2:13
Kuko abumva amategeko atari bo ntungane ku Mana, ahubwo abakurikiza amategeko ni bo bazagirwa intungane.
Explore Abanyaroma 2:13
5
Abanyaroma 2:6
Yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye
Explore Abanyaroma 2:6
6
Abanyaroma 2:8
naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi.
Explore Abanyaroma 2:8
7
Abanyaroma 2:5
Noneho rero, kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera
Explore Abanyaroma 2:5
Home
Bible
Plans
Videos