Abanyaroma 3
3
Abantu bose baracumura
1Umuyahudi arusha iki abandi? Ukugenywa bimaze iki? 2Bifite akamaro kanini kandi ku buryo bwose. Mbere na mbere kuko ari bo baragijwe amagambo y’Imana. 3Bite rero? Niba bamwe muri bo barahemutse, ubuhemu bwabo bwahindura ubusa ubudahemuka bw’Imana? 4Ntibikabeho! Imana irabe imvugakuri, naho umuntu wese abe umubeshyi, nk’uko byanditswe ngo «Urabe intungane mu magambo yawe, uzatsinde nushyirwa mu rubanza.»#3.4 mu rubanza: reba Zaburi 50,6. 5Ariko se niba inabi yacu igaragaza ubutungane bw’Imana, tuvuge ngo iki? Mbese Imana ntirenganya, Yo ihanira ko yarakaye? 6Ndavuga ku buryo bw’abantu. Ntibikabe! Naho ubundi se, Imana yazacira ite isi urubanza? 7Nyamara se, niba ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara ku mpamvu y’ikinyoma cyanjye, maze Imana igahabwa ikuzo, ni uruhe rubanza rwampamya kuba umunyabyaha ? 8Kandi ni iki kitubuza gukora ibibi ngo bibyare ibyiza, nk’uko batubeshyera bavuga ko ari yo nyigisho yacu ? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye. 9Bite rero ? Hari icyo turusha abandi se ? Habe na mba ! Dore tumaze guhamya bose icyaha#3.9 icyaha: uyu ni umwanzuro w’igitekerezo Pawulo yasobanuraga. Umugambi w’Imana ugaragaza ko Abayahudi basumba Abanyamahanga: bahawe amategeko n’ukugenywa kandi bahishurirwa na byinshi. Icyaha cyabo cyerekana ko Imana ikibabereye indahemuka n’ubwo bayicumuraho nk’abanyamahanga. Ibyo Imana ibakorera bigaragaza ko yabahisemo, ariko si ukuvuga ko itazabacira urubanza., ari Abayahudi, ari Abagereki, 10nk’uko byanditswe ngo
«Nta ntungane wabona, habe n’imwe,
11 nta we uzi ubwenge,
nta we ushaka Imana.
12 Bose barayobye, babereye ibigoryi icyarimwe,
nta n’umwe ukora icyiza, habe n’umwe.
13 Umuhogo wabo ni imva irangaye,
indimi zabo zisuka ibinyoma.
Iminwa yabo ijunditse ubumara nk’ubw’impiri,
14 akanwa kabo kuzuyemo imivumo n’amagambo asesereza.
15 Ibirenge byabo byihutira kumena amaraso,
16 amatongo n’imiborogo ni byo biranga aho banyuze.
17 Ntibazi inzira y’amahoro,
18 nta gitinyiro cy’Imana mu maso yabo. # 3.18 mu maso yabo: aya mabango yavuze imyanya myinshi y’umubiri kugira ngo tubonereho ko umuntu uko ateye ari umunyabyaha wese. Reba Zaburi 14,1–3; 5,10; 140,4; 10,7; Izayi 59,7–8; Zaburi 36,2.
19Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana. 20Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha.
Ubutungane buturuka ku kwemera
21Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. 22Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. 23Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. 24Ariko bahabwa kuba intungane#3.24 intungane: Imana iha kuba intungane umuntu wari warikururiye uburakari bwayo ku mpamvu y’icyaha cye. Ni ukuvuga ko Imana ibabarira igaha ubuzima bushya uwemera Yezu Kristu. n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa#3.24 gucungurwa: mu bitabo by’Isezerano rya kera, iri jambo ryibutsa ukuntu umuryango wa Israheli warokowe ubucakara bwo mu Misiri (Ivug 7,8; 15,15), ubw’i Babiloni (Iz 41,14; 43,1), n’ubw’icyaha (Iz 44,22; Zab 130,8; 48,8–9). Yezu Kristu ubu ni we uturokora (1 Kor 1,30): aturokora icyaha (Kol 1,14; Ef 1,7), amategeko (Gal 3,13; 4,5) n’urupfu (Rom 8,23). na Kristu Yezu. 25Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera, 26mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane#3.26 ibe intungane: Imana isanzwe ari intungane. Pawulo arashaka kuvuga ko ikomera ku mugambi wayo wo kurokora Muntu, igirira ineza isanganywe. Intangamugabo isumbye izindi y’uko Imana ari intungane ni igitambo cy’Umwana wayo ku musaraba., kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.
27Wa mwirato ushingiye he se noneho? Warashize. Uzize irihe teka? Iryo kubahiriza amategeko? Oya! Ahubwo itegeko ry’ukwemera#3.27 itegeko ry’ukwemera: ibintu ni bibiri. Ku ruhande rumwe hari amategeko y’Abayahudi n’ibikorwa byayo, yanditse ku mabuye, (2 Kor 3,3); ku rundi ruhande hari ukwemera, Pawulo Mutagatifu akakugereranya n’itegeko ryanditse mu mutima kuko ari itegeko rya Roho Mutagatifu (8.2) ari ryo rya Kristu (Gal 6,2); rivugurura umutima n’ubuzima bw’uwemera (reba Yer 31,31–34; Ez 36,37). 28Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko. 29Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. 30Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera. 31Ubwo se turambura amategeko agaciro kayo tuvuga ukwemera? Ntibikabe! Ahubwo tuyahaye ishingiro.
Currently Selected:
Abanyaroma 3: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.