Matayo 24:37-39
Matayo 24:37-39 BYSB
Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba, kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.

