1
Intangiriro 1:26-27
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Imana iravuga iti: “Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe maze bategeke isi yose: amafi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi.” Imana yaremye umuntu usa na yo, yamuremye asa n'Imana, umugabo n'umugore ni ko yabaremye.
مقایسه
Intangiriro 1:26-27 را جستجو کنید
2
Intangiriro 1:28
Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Nimubyare mugwire, mwuzure isi yose muyitegeke. Mugenge amafi n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi!
Intangiriro 1:28 را جستجو کنید
3
Intangiriro 1:1
Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n'isi.
Intangiriro 1:1 را جستجو کنید
4
Intangiriro 1:2
Isi nta shusho yari ifite kandi nta cyari kiyiriho: yari imeze nk'inyanja kandi icuze umwijima. Umwuka w'Imana wari ubundikiye amazi.
Intangiriro 1:2 را جستجو کنید
5
Intangiriro 1:3
Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho umucyo.” Umucyo ubaho.
Intangiriro 1:3 را جستجو کنید
6
Intangiriro 1:31
Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.
Intangiriro 1:31 را جستجو کنید
7
Intangiriro 1:4
Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze iwutandukanya n'umwijima
Intangiriro 1:4 را جستجو کنید
8
Intangiriro 1:29
Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto n'ibiti byose byera imbuto, bizabatunga.
Intangiriro 1:29 را جستجو کنید
9
Intangiriro 1:5
umucyo iwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.
Intangiriro 1:5 را جستجو کنید
10
Intangiriro 1:6
Imana iravuga iti: “Nihabeho igisenge cyo gutandukanya amazi ngo amwe abe munsi yacyo, andi abe hejuru yacyo.”
Intangiriro 1:6 را جستجو کنید
11
Intangiriro 1:30
Inyamaswa zose n'inyoni n'ibisiga n'ibikurura inda hasi byose, mbese ibihumeka byose, mbihaye ibimera byo kubitunga!” Biba bityo.
Intangiriro 1:30 را جستجو کنید
12
Intangiriro 1:14
Imana iravuga iti: “Nihabeho ibinyarumuri ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bitandukanye amanywa n'ijoro, bibe ibimenyetso biranga iminsi n'ibihe n'imyaka
Intangiriro 1:14 را جستجو کنید
13
Intangiriro 1:11
Imana iravuga iti: “Ubutaka nibumeze ibyatsi n'ibimera byera imbuto, nihamere n'ibiti bitari bimwe byera imbuto.” Biba bityo.
Intangiriro 1:11 را جستجو کنید
14
Intangiriro 1:7
Biba bityo. Imana irema icyo gisenge, gitandukanya amazi yo munsi yacyo n'ayo hejuru yacyo.
Intangiriro 1:7 را جستجو کنید
15
Intangiriro 1:12
Ubutaka bumeza ibyatsi n'ibimera bitari bimwe byera imbuto, n'ibiti bitari bimwe byera imbuto. Imana ibona ari byiza.
Intangiriro 1:12 را جستجو کنید
16
Intangiriro 1:16
Imana irema ibinyarumuri bibiri binini: izuba ryo kugenga amanywa n'ukwezi ko kugenga ijoro, irema n'inyenyeri.
Intangiriro 1:16 را جستجو کنید
17
Intangiriro 1:9-10
Imana iravuga iti: “Amazi ari munsi y'ijuru niyihindire hamwe kugira ngo ubutaka buboneke.” Biba bityo. Ahatari amazi Imana ihita ubutaka, ya mazi iyita inyanja. Imana ibona ari byiza.
Intangiriro 1:9-10 را جستجو کنید
18
Intangiriro 1:22
Byose ibiha umugisha, itegeka ibyo mu mazi iti: “Nimwororoke mugwire mwuzure mu nyanja.” Itegeka n'ibiguruka iti: “Nimugwire ku isi.”
Intangiriro 1:22 را جستجو کنید
19
Intangiriro 1:24
Imana iravuga iti: “Inyamaswa z'amoko yose nizibe ku butaka: amatungo n'ibikurura inda hasi n'izindi nyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo.
Intangiriro 1:24 را جستجو کنید
20
Intangiriro 1:20
Imana iravuga iti: “Udusimba two mu mazi nituyajagatemo, inyoni n'ibisiga biguruke mu kirere.”
Intangiriro 1:20 را جستجو کنید
21
Intangiriro 1:25
Imana irema inyamaswa z'amoko yose n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose. Imana ibona ari byiza.
Intangiriro 1:25 را جستجو کنید
YouVersion از کوکی ها برای شخصی سازی تجربه شما استفاده می کند. با استفاده از وب سایت ما، استفاده ما از کوکی ها را همانطور که در خط مشی رازداریتوضیح داده شده است، می پذیرید
خانه
كتابمقدس
برنامههای مطالعه
ویدیوها