1
Matayo 19:26
Bibiliya Yera
BYSB
Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”
مقایسه
Matayo 19:26 را جستجو کنید
2
Matayo 19:6
Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
Matayo 19:6 را جستجو کنید
3
Matayo 19:4-5
Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n'umugore, ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?
Matayo 19:4-5 را جستجو کنید
4
Matayo 19:14
Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”
Matayo 19:14 را جستجو کنید
5
Matayo 19:30
Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere.
Matayo 19:30 را جستجو کنید
6
Matayo 19:29
Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho.
Matayo 19:29 را جستجو کنید
7
Matayo 19:21
Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”
Matayo 19:21 را جستجو کنید
8
Matayo 19:17
Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”
Matayo 19:17 را جستجو کنید
9
Matayo 19:24
Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.”
Matayo 19:24 را جستجو کنید
10
Matayo 19:9
Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”
Matayo 19:9 را جستجو کنید
11
Matayo 19:23
Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru.
Matayo 19:23 را جستجو کنید