YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 6

6
Ibonekerwa rya munani: amagare ane y’intambara#6.1 amagare ane y’intambara: nk’uko ba banyamafarasi bavuzwe mu ibonekerwa rya mbere (1.8–11) bari batumwe kugenzura isi, abagendera muri aya magare ane y’intambara na bo ni cyo bashinzwe.
1Nongeye kubura amaso ndabonekerwa: mbona amagare ane y’intambara yanyuraga hagati y’imisozi ibiri, iyo misozi igasa n’umuringa. 2Igare rya mbere ryari riziritse ku mafarasi y’amagaju; irya kabiri ku mafarasi y’umukara; 3irya gatatu ku mafarasi y’umweru; irya kane ku mafarasi y’umutuku. 4Nuko mbaza wa mumalayika twavuganaga, nti «Ibi bisobanura iki se, shobuja?» 5Umumalayika aransubiza ati «Iyo ni imiyaga ine yo mu kirere, iragiye ariko ibanje guhagarara imbere y’Umugenga w’isi yose.» 6Igare rikururwa n’amafarasi y’imikara rigenda ryerekeza mu gihugu cy’amajyaruguru, ay’imyeru agenda akurikiye ayo y’imikara. Amafarasi y’amagaju agenda yerekeje mu majyepfo, 7naho ay’umutuku agenda afite umuhati wo kuzenguruka isi. Uhoraho arayategeka ati «Nimugende muzenguruke isi.» Nuko azenguruka isi. 8Uhoraho arampamagara maze arambwira ati «Itegereze! Ariya agiye mu majyaruguru kururukiriza Umwuka wanjye mu gihugu cyo mu majyaruguru.»
Yozuwe yambikwa ikamba#6.8 yambikwa ikamba: aka gace karuzuza ibyavuzwe muri 3,1–10. Umuhanuzi Zakariya aremeza ko umuherezabitambo mukuru Yozuwe azagira umwanya ukomeye cyane mu muryango. Naho wa muntu witwa «Mumero» ugomba kuza, ntibigaragara neza uwo ari we: yaba se ari Yozuwe ubwe, cyangwa Zorobabeli, cyangwa se ni undi uzaza?
9Uhoraho arambwira ati 10«Shyikira aya maturo agenewe abajyanywe bunyago, yatanzwe na Helidayi, Tobiya na Yedaya; ugende ubwawe uyu munsi winjire mu nzu ya Yoshiya, mwene Sefaniya, aho abo bantu bageze bavuye i Babiloni. 11Uzafate feza na zahabu ubikoremo ikamba, uryambike Yozuwe, mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru. 12Uzamubwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:
Dore umuntu witwa «Mumero», aho ahagaze hazamera ibintu byose, kandi azubaka Ingoro y’Uhoraho.
13Ni we uzubaka Ingoro y’Uhoraho, ni we uzambara imyambaro y’icyubahiro, akicara ku ntebe ya cyami kugira ngo ategeke. Umuherezabitambo azicarana na we ku ntebe ye ya cyami, maze bombi bazahamye icyizere nyakuri hagati yabo . . . ’
14Naho rya kamba rizaguma mu Ngoro y’Uhoraho, ryubahirize Helidayi, Tobiya, Yedaya na mwene Sefaniya, kandi ribe n’urwibutso rw’ubuntu bagize.
15Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.»

Currently Selected:

Zakariya 6: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in