YouVersion Logo
Search Icon

Tobi 1

1
1Igitabo cy’ibigwi bya Tobiti#1.1 Tobiti: uwo mubyeyi yitwaga Tobiti, naho umuhungu we amwita Tobi. Nyamara ariko, mu gihebureyi ayo mazina yombi asobanura kimwe, ngo «Imana igwa neza»., mwene Tobiyeli, mwene Ananiyeli, mwene Aduweli, mwene Gabayeli, mwene Rafayeli, mwene Raguweli wo mu nzu ya Aziyeli mu muryango wa Nefutali. 2Mu gihe cy’umwami Salimanasari, umwami wa Ashuru, Tobiti uwo yajyanywe bunyago bamuvanye i Tibe iri mu majyepfo ya Kedeshi ya Nefutali, mu misozi ya Galileya, hejuru ya Hasori uyibereye gato ahagana mu burengerazuba, mu majyaruguru ya Shefati.
Tobiti yanga guhemukira amategeko y’Imana
3Jyewe Tobiti, nagendeye mu nzira y’ukuri, nkurikiza ubutabera mu buzima bwanjye bwose. Nahaye abavandimwe banjye imfashanyo kimwe n’abo dusangiye ubwoko twajyananywe bunyago i Ninivi mu gihugu cy’Abanyashuru. 4Kuva mu buto bwanjye, nkiri iwacu mu gihugu cya Israheli, umuryango wanjye wari waraciye ukubiri n’inzu ya sokuruza Dawudi, witandukanya na Yeruzalemu, kandi ari wo mugi watoranyijwe mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo bawuturiremo ibitambo; ni na ho Ingoro Imana iganjemo yari yaratagatifurijwe; ihubakirwa n’abo mu bisekuruza bizaza. 5Abavandimwe banjye bose, kimwe n’abo mu nzu ya Nefutali, umukurambere wanjye, bo baturiraga ibitambo mu misozi yose yo muri Galileya; bakabitura ya nyana umwami Yerobowamu yari yarakoreye i Dani.
6Nijyanye i Yeruzalemu kenshi, ngiye mu minsi mikuru, nk’uko Israheli yabihawemo iteka ridashira. Nihutiraga kujya i Yeruzalemu, njyanye umuganura, hamwe n’amariza n’igice cya cumi cy’amashyo yanjye, ndetse n’ubwoya bw’intama zogoshwe bwa mbere. 7Nuko nkabishyikiriza bene Aroni ngo bibe iby’urutambiro. Naho bene Levi babaga bari ku gihe i Yeruzalemu, nabahaga igice cya cumi cy’ingano, divayi, amavuta y’imizeti, imitini hamwe n’izindi mbuto nyinshi. Ikindi gice cya cumi ni feza najyanaga i Yeruzalemu buri mwaka. 8Uretse ibyo, ikindi gice cya gatatu nagifashishaga imfubyi, abapfakazi, hamwe n’abanyamahanga b’abasuhuke babanaga n’abana ba Israheli. Nuko izo mfashanyo tukazisangira nk’uko Amategeko ya Musa abigena, dukurikije n’inama za Debora, nyina wa Ananiyeli, umukambwe wacu. Koko kandi data yari yarapfuye maze ansiga ndi imfubyi. 9Ariko namaze kuba umugabo, nshaka umugore wo muri bene wacu, maze tubyarana umwana, mwita Tobi.
10Nyuma y’ijyanwabunyago#1.10 ijyanwabunyago: Salimanasari V, umwami w’Abanyashuru, yaje kwigarurira Galileya na Samariya 726–722 mb. K); nuko abaturage baho benshi bajyanwa bunyago muri Ashuru (reba 2 Bami 17,3–6). Ninivi ni yo yari umurwa mukuru w’icyo gihugu. nanjye nari najyanywemo, nza i Ninivi. Abavandimwe banjye bose, hamwe n’abandi bo mu muryango wanjye, bo basangiraga n’abanyamahanga, 11naho jyewe nkirinda no gukora ku biryo byabo. 12Kubera ko nari nkizirikana Imana n’umutima wanjye wose. 13Umusumbabyose ampa kwikundirwa na Salimanasari, maze angirira neza, anshinga kuzajya mugurira ibyo akeneye byose. 14Ndetse mu Bumedi#1.14 mu Bumedi: Ubumedi bwari igihugu cy’imisozi miremire, kikaba kure cyane, mu burasirazuba bwa Ashuru. Reba ku ikarita ya 1. nagiyeyo kubihamugurira, kugeza igihe apfuye; ni na cyo cyatumye i Ragesi muri icyo gihugu, nshobora kuhabitsa impago zirimo feza ingana n’amatelenta cumi#1.14 amatalenta cumi: italenta imwe yanganyaga uburemere n’ibiro mirongo ine na bitatu by’ubu., kwa Gabayeli, mwene Gaburi.
15Aho Salimanasari apfiriye, umuhungu we Senakeribu aba ari we umuzungura ku ngoma, maze amayira ajya mu Bumedi arafungwa, sinashobora gusubirayo. 16Mu gihe Salimanasari yari akiriho, abenshi mu bavandimwe banjye dusangiye ubwoko nari narabahaye imfashanyo; 17ababaga bashonje nabahaga ku mugati wanjye, abambaye ubusa nkabambika, kandi nabona umurambo wa mwene wacu urambaraye inyuma y’inkike za Ninivi, nkawuhamba. 18Ndetse no mu gihe Umwami wo mu ijuru yari amaze guhanira Senakeribu ibitutsi bye, akava muri Yudeya ahunze#1.18 ahunze: Senakeribu yari yashatse kwigarurira Yeruzalemu, ariko muri icyo gihe hatera icyorezo gitsemba ingabo ze zose (reba 2 Bami 19,35–37)., uwo yicaga ni jye wamuhambaga. Koko kandi, Senakeribu yari yarakariye cyane abana ba Israheli, abicamo benshi, ariko jyewe nkamuhisha imirambo yabo nkayihamba, yaza kuyishaka ntayibone. 19Nuko umwe mu baturage ba Ninivi ajya kubwira umwami ko ari jyewe uyihamba, maze ndihisha. Namaze kumva ko umwami yamenye ibyanjye kandi ko anshakashaka kugira ngo anyice, ngira ubwoba, ndanyerera ndacika. 20Hanyuma ibyanjye byose biranyagwa, bishyirwa mu mutungo w’ibwami; ntibagira na busa bansigira uretse Ana, umugore wanjye, n’umuhungu wanjye Tobi.
21Ariko nta minsi mirongo ine yashize, maze umwami yicwa n’abahungu be babiri; bahungira mu misozi ya Ararati. Nyuma y’ibyo Esarihadoni umuhungu we, amuzungura ku ngoma. Nuko ashyiraho Ahikari#1.21 Ahikari: ibitabo byinshi bya kera, byandikiwe mu bihugu binyuranye, bikunze kuvuga inkuru zerekeye uwo Ahikari. Bimwerekana nk’umuntu w’umuhanga kandi ugwa neza, wari ushinzwe imirimo ikomeye ibwami. Igitabo cya Tobi cyo kimugira umuyahudi, ndetse na mwishywa wa Tobiti. Umwanditsi ashaka rero kutwumvisha ko ubuhanga n’ubutungane bya Tobi bijya kungana n’iby’uwo Ahikari waratwaga n’abanyamahanga., umuhungu w’umuvandimwe wanjye Anayeli, amushinga umutungo wose w’igihugu, anamuha ijambo mu butegetsi bwose. 22Nuko Ahikari aramvuganira, maze ngaruka i Ninivi. Koko kandi ku ngoma ya Senakeribu umwami w’Abanyashuru, Ahikari uwo yari umunyanzoga mukuru n’umunyamabanga, ndetse yari ashinzwe ubutegetsi n’umutungo w’igihugu; hanyuma Esarihadoni amusubiza ku mirimo ye. Byongeye kandi yari mwene wacu, akaba mwishywa wanjye.

Currently Selected:

Tobi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy