YouVersion Logo
Search Icon

Malakiya 3

3
1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 2Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. 4Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera. 5Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Ituro ry’igice cya cumi#3.5 igice cya cumi: muri iki kiganiro Imana irongera kuvugana n’umuryango wayo, wirengagizaga nkana icyaha cyawo cyangwa ukuntu ugomba kuyigarukira. Umuhanuzi arasubiza umuryango ko nuramuka utunganyije ibyo Imana iwutegeka, na yo izawusenderezaho umugisha, ikabaha imvura bakeneye, kandi n’umusaruro wabo ntuzongere kwangirika.
6Jyewe, Uhoraho, nta bwo nahindutse; ahubwo ni mwebwe, bene Yakobo, muhora muhinduka! 7Kuva mu bihe by’abasekuruza banyu, mwirengagiza amabwiriza yanjye, ntimuyakurikize. Nimungarukire, nanjye nzabagarukira! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nyamara murabaza muti «Tuzakugarukira dute?» 8Ni ko se, umuntu ashobora kubeshya Imana? Ariko mwebwe murambeshya! Murongera muti «Twakubeshye mu biki?» Mumbeshya mu gutanga igice cya cumi cy’ibyo mutunze, no mu gutanga amaturo yanyu. 9Nuko rero, muravumwe, mwebwe na rubanda bose, kuko mumbeshya! 10Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi. 11Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 12Amahanga yose azabita abanyahirwe, kuko muzatura mu gihugu cy’umunezero. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Ku munsi we, Uhoraho azahemba intungane
13Muravuga amagambo ansesereza, uwo ni Uhoraho ubivuga, hanyuma mukabaza muti «Ese amagambo twakuvuze ni ayahe?» 14Muravuga muti «Nta kamaro gukorera Imana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo? 15Ubu abirasi, ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza; n’ubwo bagerageza Imana bwose, nta cyo bibatwara!»
16Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye, handikwa mu gitabo#3.16 handikwa mu gitabo: ni ikigereranyo umuhanuzi akoresha, kugira ngo yumvishe ko Imana izi neza ab’intungane. Nk’uko Malakiya abivuga, ni nk’aho mu ijuru habaye igitabo kinini, ibyegera by’Imana byandikamo amazina y’intungane zose. amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye. 17Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera; 18bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera. 19Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. 20Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro. 21Muzanyukanyuka abagome, bamere nk’ivu mu nsi y’ibirenge byanyu kuri uwo munsi nateganyije. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Ukugaruka kwa Eliya
22Nimwibuke Amategeko ya Musa, umugaragu wanjye, we nahaye amategeko n’amabwiriza kuri Horebu, kugira ngo ayashyikirize Israheli yose.
23Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya#3.23 kuboherereza Eliya: muri 2 Bami 2,11–13, bari badutekerereje ukuntu Eliya yajyanywe ku buryo bw’agatangaza mu igare ry’umuriro, akajya mu ijuru adapfuye. Rubanda rero bavugaga ko Imana yamushyize iruhande rwayo, ariko umunsi umwe ikazamwohereza ku isi. Muri 3,1 aho Malakiya avuga iby’intumwa yoherejwe gutunganya inzira y’Uhoraho, birashoboka ko yaba yaratekerezaga Eliya uwo. No mu ivanjili Yezu agaruka kuri uwo muhanuzi, aho dusoma ibyo yavuze kuri Yohani Batisita wabaye integuza ye, agira ati «Ni we Eliya waje ariko rubanda ntibamumenye» (Mt 17,10–13)., umuhanuzi. 24Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’ababyeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.

Currently Selected:

Malakiya 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy