Indirimbo ihebuje 4
4
UMUKWE:
1Mbega ukuntu uri mwiza, ncuti yanjye#4.1 ncuti yanjye: igice cyose cy’umutwe wa 4,1–7 kirata uburanga bw’umugeni; icyo gihozo kizongera gisubirwemo no muri 6,5–7, cyane cyane ariko muri 7,2–10. Umugeni na we agira icye gihe cyo kurata uburanga bw’umusore we muri 5,10–16. Aha ho tuhasanga igisigo nya gisigo, usanga kibuze mu gisingizo cy’umugore w’umutima wo mu Migani 31,10–31.,
mbega ukuntu uri mwiza!
Amaso yawe ni nk’ay’inuma,
aragaragara inyuma y’umwenda witwikiriye.
Imisatsi yawe imeze nk’umukumbi w’ihene
zimanuka imanga ya Gilihadi.
2Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama zogoshwe,
iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira;
buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga,
kandi nta gihanga kiyabamo.
3Iminwa yawe imeze nk’agashumi k’umuhemba,
mu kanwa uteye ubwuzu.
Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye,
ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri.
4Ijosi ryawe ni nk’umunara wa Dawudi,
wubakiwe kubika intwaro,
na ryo ritendetseho ingabo igihumbi,
nk’ingabo intwari zikinga ku rugamba.
5Amabere yawe yombi ni nk’inyagazi ebyiri
zavutse ku isha ari impanga,
zikarisha mu ndabo z’amalisi.
6Mbere y’agasusuruko,
mbere y’uko umwijima utamuruka,
ndajya mu mpinga ibyara imibavu,
ku musozi wera ububani.
7Koko uri mwiza wese, ncuti yanjye,
nta nenge ikurangwaho!
8Turajyana tuva muri Libani, mugeni wanjye.
Urava muri Libani tujyane,
urava mu mpinga ya Amana,
mu mpinga ya Seniri na Herimoni
mu buvumo intare zihishamo,
mu misozi ituwe n’ingwe#4.8 ituwe n’ingwe: kumva uwo murongo birakomeye; ahari waba usobanura ko umuhungu abwira umugeni we kuva mu gihugu cya kure kandi kibi kubera imisozi ihanamye n’inyamaswa z’inkazi, ngo aze kwiturira mu busitani bwe (6.2)..
9Uwanjye umbereye umugeni, erega wantwaye umutima#4.9 wantwaye umutima: ako gace k’umutwe wa 4,9–15 kavuga urukundo rutitangira rutwara umuhungu iyo arabutswe uburanga bw’umukobwa we, akishimira ko umugore mwiza nk’uwo aba uwe; uwo mugore azamubera nk’ubusitani bw’imbuto ziryohereye (reba na 5,1).,
wandoye rimwe gusa,
mbonye n’isaro rimwe ry’urunigi rwawe,
ni bwo wantwaye wese!
10Mbega ukuntu urukundo rwawe ari rwiza,
uwanjye umbereye umugeni!
Mbega ukuntu urukundo rwawe rundutira divayi,
n’impumuro y’imibavu yawe ikandutira ibihumura byose!
11Iminwa yawe, mugeni wanjye, iratemba ubuki,
ururimi rwawe rutwikiriye amata n’ubuki.
Imyenda yawe irahumura nka Libani.
12Uri umurima uzitiwe, uwanjye umbereye umugeni,
uri isoko igipfundikiye n’iriba nagenewe.
13Ikimero cyawe ni agashyamba
kera amatunda aryohereye,
14kakera n’ibiti bibyara imibavu y’indobanure,
n’amavuta y’impumuro zinyuranye.
15Uri iriba rivomera imirima,
uri isoko y’amazi afutse,
uri umugezi uturuka muri Libani!
UMUGENI:
16Haguruka, muyaga wa ruguru,
banguka, muyaga w’epfo!
Huhera mu busitani bwanjye,
maze imibavu yabwo itame.
Uwo nkunda niyinjire ubusitani,
yirire imbuto zabwo ziryoha ukwazo.
Currently Selected:
Indirimbo ihebuje 4: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.