YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ihebuje 3

3
1Ijoro ryose naraye nshatse ku buriri bwanjye,
uwo umutima wanjye ukunda.
Namushatse ndamubura#3.1 ndamubura: wa musore wakomangaga ku idirishya agira atya arazimira. Ibyo birashaka kuvuga ko urukundo rwabo rwasimbutse ingorane nyinshi. Umukobwa akunda cyane umuhungu wamusabye, ku buryo ajya kumushakira mu mugi ijoro ryose kandi ari wenyine. Aho na ho ni uburyo bwo kugaragaza ko urukundo rwe rukomeye kandi ko ruzatsinda..
2Reka mbyuke, nirukanke umugi,
imihanda n’amayirabiri,
nshakashake uwo umutima wanjye ukunda.
Namushakashatse ariko namubuze.
3Nahuye n’abarinzi,
bamwe barara irondo mu mugi;
ndababwira nti
«Mbese ntimwabonye uwo umutima wanjye ukunda?»
4Twari tugitandukana gato,
mbona uwo umutima wanjye ukunda;
ndamufata nanga kumurekura,
ntamwinjije mu nzu ya mama,
mu cyumba cy’uwanyibarutse.
UMUKWE:
5Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze,
mbarahije amasha n’amasirabo y’agasozi,
muramenye ntimunkangurire urukundo,
ntimurubyutse rutarabishaka.
IGISIGO CYA GATATU
ABAKWE BAJE BAHEREKEJE UMUKWE:
6Uriya ni nde#3.6 Uriya ni nde?: igice cy’umutwe wa 3,6–11 cyaba ari icy’umukwe cyangwa icy’abakwe. Kivuga iby’incuti ziherekeje umukwe, agiye guhagurutsa umugeni. Cyakora abo baherekeje umukwe bakoresha imvugo ikabiriza cyane, kuko bagereranya umukwe na Salomoni ubwe, bityo bakarushaho kubabyinira! Gereranya na 1 Mak 9,37–39. uzamuka aturuka mu butayu,
asa n’inkingi y’umwotsi,
atama imibavu n’ububani,
n’udufu duhumura neza
tumwe tubunzwa n’abaducuruza?
7Nimwirebere ingobyi ya Salomoni,
ishagawe n’abagabo mirongo itandatu
barobanuwe mu ntwari za Israheli;
8bose bitwaje inkota,
bamenyereye intambara,
buri wese afatiye inkota ku itako
ku mpamvu y’akamu ka nijoro.
9Umwami Salomoni yiyubakiye indaro
mu biti byo muri Libani.
10Inkingi yazicuze muri feza,
ahegamirwa ahataka zahabu,
ahicarwa ahataka umuhemba,
mu mbere, abari ba Yeruzalemu
bahataka urukundo.
11Nimusohoke#3.11 Nimusohoke: kimwe no mu mugani uri muri Mt 25,1–13, abakobwa baherekeje umugeni ni bo bajya gusanganira umukwe., bari ba Siyoni,
mwitegereze umwami Salomoni,
mutangarire ikamba Nyina yamwambitse
umunsi w’ubukwe bwe,
umunsi umutima we wari wuje umunezero.

Currently Selected:

Indirimbo ihebuje 3: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in