YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 21

21
Ijuru rishya n’isi nshya
1Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho#21.1 n’inyanja itakiriho: ni ho igikoko cyari gituye, ari byo kuvuga ko bari abantu babi.. 2Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. 3Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu#21.3 Ingoro y’Imana mu bantu: mu masezerano yayo n’abantu, Imana yemeye kubana na bo.! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: 4izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.»
5Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Hanyuma arongera ati «Andika yuko aya magambo ari imvaho kandi akwiriye kwizerwa.» 6Nuko arambwira ati «Birarangiye! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. 7Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana. 8Naho abanyabwoba, abahemu, abakora ibizira, abicanyi, amahabara, abarozi, abasenga ibigirwamana, n’ababeshyi bose, umurage wabo uri mu nyenga igurumana y’umuriro kandi yuzuye amahindure. Ngurwo urupfu rwa kabiri#21.8 urupfu rwa kabiri: reba 20,6 (n’igisob.)
Yeruzalemu nshya
9Nuko haza umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, zuzuyemo ibyorezo birindwi by’imperuka, maze arambwira ati «Ngwino nkwereke umwari, umugeni#21.9 umugeni: ni Kiliziya, umuryango w’Imana. wa Ntama#21.9 wa Ntama: mu Isezerano rya kera bakundaga kugereranya Israheli n’umugeni. Mu Isezerano rishya, umukwe ni Kristu (Ntama), umugeni ni Kiliziya.10Ubwo njyanwa buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu#21.10 Umurwa mutagatifu: ni Yeruzalemu yari n’ishusho rya Kiliziya., Yeruzalemu, yururukaga iva mu ijuru ku Mana. 11Wararabagiranaga, wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi ibonerana. 12Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho: ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. 13Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. 14Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.
15Uwamvugishaga yari afite igipimisho cy’ikibingo cya zahabu, kugira ngo apime umurwa#21.15 ngo apime umurwa: awegurira Imana. Reba na 11,1 n’igisobanuro., amarembo yawo n’inkike yawo. 16Uwo murwa wari ufite impande enye zingana#21.16 impande enye zingana: ni ukuvuga ko uwo Murwa wari wuzuye ibyiza., uburebure n’ubugari bwawo bikareshya. Nuko umumalayika awupimisha cya kibingo, ugira amasitadi ibihumbi cumi na bibiri, kandi uburebure bwawo, ubugari n’ubuhagarike bireshya. 17Hanyuma apima n’inkike zawo, zigira imikono ijana na mirongo ine n’ine, ukurikije igipimisho cya muntu umumalayika yakoreshaga. 18Inkike zari zubatswe n’amabuye ya yasipi, naho umurwa wubatswe na zahabu iyunguruye kandi ibonerana nk’ikirahure. 19Ku mfatiro z’inkike y’umurwa, hari hometseho amabuye y’ubwoko bwose bw’agaciro gakomeye. Urufatiro rwa mbere rwari rwubakishije amabuye ya yasipi, urwa kabiri amabuye ya safiri, urwa gatatu amabuye ya karisedoni, urwa kane amabuye ya emerodi, 20urwa gatanu amabuye ya sarudoni, urwa gatandatu amabuye ya korinaline, urwa karindwi amabuye ya kirisolite, urwa munani amabuye ya berili, urwa cyenda amabuye ya topazi, urwa cumi amabuye ya kirizoparasi, urwa cumi n’imwe amabuye ya hiyasinta, urwa cumi n’ebyiri amabuye ya ametisita. 21Amarembo uko ari cumi n’abiri yari akozwe mu masaro cumi n’abiri, buri rembo rikozwe mu isaro rimwe. Naho ikibuga cy’umurwa kikaba zahabu iyunguruye, mbese nk’ikirahure kibonerana. 22Ariko rero nta Ngoro nabonye muri uwo murwa, kuko Ingoro yawo ari Nyagasani nyirizina, Imana ishobora byose, hamwe na Ntama. 23Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo. 24Amahanga azagenda ayobowe n’urumuri rwawo, n’abami b’isi bazawuzanire ikuzo ryabo. 25Amarembo yawo ntazigera yugarirwa bibaho, kuko aho hantu hatarangwa ijoro. 26Bazawuzanamo ikuzo n’icyubahiro by’amahanga, 27ariko icyanduye icyo ari cyo cyose ntikizinjira muri uwo murwa; kimwe n'umuntu wese ukora amahano cyangwa se ubeshya. Uzinjirwamo gusa n’abanditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cya Ntama.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in