1
Ibyahishuwe 21:4
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.»
Compare
Explore Ibyahishuwe 21:4
2
Ibyahishuwe 21:5
Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Hanyuma arongera ati «Andika yuko aya magambo ari imvaho kandi akwiriye kwizerwa.»
Explore Ibyahishuwe 21:5
3
Ibyahishuwe 21:3
Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo
Explore Ibyahishuwe 21:3
4
Ibyahishuwe 21:6
Nuko arambwira ati «Birarangiye! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
Explore Ibyahishuwe 21:6
5
Ibyahishuwe 21:7
Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana.
Explore Ibyahishuwe 21:7
6
Ibyahishuwe 21:8
Naho abanyabwoba, abahemu, abakora ibizira, abicanyi, amahabara, abarozi, abasenga ibigirwamana, n’ababeshyi bose, umurage wabo uri mu nyenga igurumana y’umuriro kandi yuzuye amahindure. Ngurwo urupfu rwa kabiri.»
Explore Ibyahishuwe 21:8
7
Ibyahishuwe 21:1
Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho.
Explore Ibyahishuwe 21:1
8
Ibyahishuwe 21:2
Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.
Explore Ibyahishuwe 21:2
9
Ibyahishuwe 21:23-24
Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo. Amahanga azagenda ayobowe n’urumuri rwawo, n’abami b’isi bazawuzanire ikuzo ryabo.
Explore Ibyahishuwe 21:23-24
Home
Bible
Plans
Videos