YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 63

63
Kugira inyota y’Imana#63.0 Kugira inyota y’Imana: nk’uko umuhimbyi w’iyi zaburi abibona, nta mahirwe yo ku isi yaruta ayo kwibera mu Ngoro y’Uhoraho umunsi n’ijoro, ukunga ubumwe na we mu masengesho, kandi ukizera ubudahemuka n’ubuntu agirira abantu. Nyamara mu mirongo 10–11, aravuma cyane abamutoteza.
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; yayihimbye igihe yari mu butayu bwa Yuda.
2Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,
mpora ngushaka uko bukeye!
Umutima wanjye ugufitiye inyota,
n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,
meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana.
3Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,
mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe;
4ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,
umunwa wanjye uhora ukwamamaza.
5Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,
izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.
6Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,
ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,
maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.
7Iyo ngutekerereje aho ndyamye,
mara amasaha ngusenga,
8kuko utahwemye kuntabara,
nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.
9Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose,
ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira.
10Abibasiye rero amagara yanjye ngo bampitane,
barakarimbuka ari bo,
barindimukire ikuzimu mu nda y’isi !
11Baragashirira ku bugi bw’inkota,
bahinduke ibiryo by’ingunzu.
12Nuko umwami azanezezwe n’Imana:
uzamurahira wese bizamuhesha ishema,
naho akanwa k’abanyabinyoma kazibe.

Currently Selected:

Zaburi 63: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in