Zaburi 46
46
Imana iri kumwe natwe#46.1 . . . kumwe natwe: iyi ni indirimbo ya Siyoni, ikaba na zaburi y’amizero. Kabone n’iyo isi yose uko yakabaye yabirinduka, n’ahantu hose hakumvikana urwamo rw’intambara; Yeruzalemu, yo murwa w’Imana, nta cyo ikwiye kwikanga. Uhoraho aba ari kumwe na yo, kandi ashobora guhagarika intambara zose.
1Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo y’abahungu ba Kore, ikaririmbwa banihiriza ijwi.
2Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu,
ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.
3Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka,
cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja,
4n’amazi agahorera abira urufuro nk’amasumo,
yakwitera hejuru imisozi igahungabana. (guceceka akanya gato)
5Ariko hari uruzi#46.5 . . . hari uruzi: mu murongo wa kane bari batubwiye amazi magari yenda kurenga ku isi nk’umwuzure; ariko umuhimbyi wa zaburi ntayatinya. Ahubwo yizeye amazi yo mu isoko ya Gihoni n’ayo mu mugezi wa Sedironi ahora atuje, kuko ari yo Yeruzalemu n’igihugu cyose bikesha ubuzima n’agakiza. rwagabye amashami,
agahimbaza umurwa w’Imana,
n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu.
6Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana;
Imana iwutabara kuva bugicya.
7Amahanga yaritotombye, ingoma zirahungabana;
maze Uhoraho aranguruye ijwi, isi irashonga!
8Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe;
Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! (guceceka akanya gato)
9Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze,
we wakwije amatongo ku isi!
10Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi,
akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi,
amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati
11«Nimurekere aho kurwana, mwemere ko ndi Imana,
nkaganza amahanga, nkaganza isi yose!»
12Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye!
Currently Selected:
Zaburi 46: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.