YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 146

146
Uhoraho ni we muvunyi w’abatagira kivurira#146.0 . . . umuvunyi w’abatagira kivurira: iyi zaburi iratangirwa n’igisingizo kigufi (1–2), ariko igice cyayo cy’ingenzi kirimo inyigisho: ntibikwiye ko twakwiringira abantu kandi bazapfa (3–4) ahubwo tujye twisunga Imana Umuremyi w’ijuru n’isi (5–6), yo yita ku banyabyago b’iyi si (7–9). Ni yo Mwami, ikaba Nyir’ingoma ubuziraherezo (10).
1Alleluya!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
2Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,
ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.
3Ntimukiringire abantu bakomeye,
ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza.
4Umwuka we umara kumuvamo,
agasubira mu gitaka yaturutsemo;
kuva ubwo, imigambi yari afite ikayokana na we.
5Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,
maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!
6We Muremyi w’ijuru n’isi,
inyanja n’ibiyirimo byose,
akaba mudahemuka iteka ryose,
7akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.
Uhoraho abohora imfungwa,
8Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.
9Uhoraho arengera abavamahanga,
agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,
ariko akayobagiza inzira z’ababi.
10Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,
akaba Imana yawe, Siyoni,
uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Currently Selected:

Zaburi 146: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in