YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 145

145
Ibisingizo by’Uhoraho, umwami wa byose#145.0 . . . umwami wa byose: iyi zaburi iratwibutsa ubutitsa ko Imana irangwa n’ububasha, ubuhangange, impuhwe, urukundo n’ubugwaneza kandi ikaba n’isoko y’ibyiza byose, ariko nta ngero zibigaragaza umuhimbyi wayo abiduhamo. Muri make Uhoraho ni Umwami batazigera basingiza uko abikwiye.
1Igisingizo, cyitiriwe Dawudi.
Alefu
Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata,
nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
Beti
2Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryose.
Gimeli
3Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.
Daleti
4Kuva mu gisekuru kugera mu kindi
bazibukiranye ibyo wakoze,
bamamaze ibigwi byawe.
He
5Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,
mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,
rijyana n’ubwiza bwawe.
Wawu
6Bazajya bavuga ububasha bwawe,
wagaragaje ukora ibintu bihambaye,
nanjye mvuge ubuhangange bwawe.
Zayini
7Bazajya bahimbaza urwibutso
rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu,
maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe.
Heti
8Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,
atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Teti
9Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Yodi
10Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Kafu
11Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe,
Lameki
12bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Memu
13Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
uko ibisekuruza bigenda bisimburana.
Nuni
Uhoraho ni mutabeshya,
akaba indahemuka mu byo akora byose.
Sameki
14Uhoraho aramira abagwa bose,
abunamiranye akabaha kwemarara.
Ayini
15Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye,
maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.
Pe
16Ubumbura ikiganza cyawe,
maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.
Tsade
17Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Kofu
18Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
Reshi
19Ibyo abamwubaha bashaka arabikora;
baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka.
Shini
20Uhoraho arinda abamukunda bose,
ariko abagiranabi bose akazabarimbura.
Tawu
21Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho,
n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu,
iteka ryose rizira iherezo!

Currently Selected:

Zaburi 145: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in