YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 138

138
Gushimira Uhoraho ibyiza atugirira#138.0 . . . ibyiza atugirira: kubera ko yahonotse icyago gikabije cyari kimwugarije, umuririmbyi wa zaburi arashimira Imana kuko yayitakiye ikamwumva (1–3); arahamya ndetse ko n’abami bo ku isi bamenye ko yamugobotoye, na bo bagasingiza Imana (4–6). Nyuma arangiza ayisaba ngo izamugoboke no mu magorwa yo mu gihe kizaza (7–8).
1Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,
ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.
2Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,
maze nkogeza izina ryawe,
kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,
kuko warangije amasezerano yawe,
bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.
3Umunsi nagutakiye, waranyumvise,
maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.
4Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,
kuko bumvise amasezerano wivugiye.
5Bazarata inzira z’Uhoraho,
bavuga bati «Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero!
6N’ubwo Uhoraho akomeye bwose,
ntabura kwita ku baciye bugufi,
naho abirasi akabamenyera kure!»
7N’aho naba mu makuba y’urudubi,
urangoboka ukambeshaho;
ukubitagura abanzi banjye,
maze indyo yawe igatuma mbatsinda.
8Uhoraho azankorera byose!
Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,
ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!

Currently Selected:

Zaburi 138: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in