Zaburi 137
137
Amaganya y’uwajyanywe bunyago mu mahanga kure y’Ingoro y’Uhoraho#137.0 . . . kure y’Ingoro y’Uhoraho: igice cya mbere cy’iyi zaburi kiributsa agahinda k’abari barajyanywe bunyago i Babiloni; bari kuririmbira bate se indirimbo z’Uhoraho muri icyo gihugu cy’amahanga? Nta kindi bari basigaje uretse kurira bibuka Siyoni (1–6). Mu gice cya kabiri cyayo, uwayihimbye arasaba ko Edomu yahanwa bikomeye kubera ko yishimiye cyane ibyago bya Yeruzalemu; nyuma agakurikizaho Babiloni ubwayo. Muri ibyo bihe bya kera, kwica n’ibitambambuga byari bihanze iyo umugi wabaga wafashwe; n’uwahimbye iyi zaburi ntiyatojwe kubabarira abanzi be, ahubwo arasaba Imana ngo izabiture ibihwanye n’ibibi bakoze ndetse inabarushirize (7–9).
1Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni,
ni ho twicaraga, maze tukarira
iyo twibukaga Siyoni.
2Mu mashami y’imizibaziba yaho,
ni ho twamanikaga inanga zacu.
3Ni bwo abari baratwigaruriye
badusabaga kubaririmbira,
n’abatwicishaga agahato,
bakatwinginga ngo tubabyinire,
bagira bati «Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.»
4Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho
mu gihugu cy’amahanga?
5Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa,
indyo yanjye izumirane!
6Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,
niba ndetse kukuzirikana,
niba ntagize Yeruzalemu
imena mu binshimisha!
7Uhoraho, urajye wibuka abahungu ba Edomu,
ku munsi wa Yeruzalemu, bo bavugaga
ngo «Nimuyirandurane n’imizi n’imiganda!»
8Yewe, mwari wa Babiloni, wayogoje ibihugu,
hahirwa uzakwihimura ibyago waduteye!
9Hahirwa uzasumira ibitambambuga byawe,
maze akabihondagura ku rutare!
Currently Selected:
Zaburi 137: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.