YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 5

5
Abantu banduye birukanwa mu ngando
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Tegeka Abayisraheli kwirukana kure y’ingando abanyabibembe, abaninda ku bitsina bose, cyangwa abandujwe no gukora intumbi. 3Muzabirukane, baba abagore cyangwa abagabo muzabirukane kure y’ingando. Batazanduza ingando y’Abayisraheli kandi ntuye rwagati muri bo.» 4Abayisraheli babigenza batyo: babirukana kure y’ingando, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa.
Itegeko ryo kuriha ibyangijwe
5Uhoraho abwira Musa, ati 6«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Umugabo cyangwa umugore, nacumurira Uhoraho akora kimwe mu byaha bisanzwe mu bantu, uwo muntu kizamuhame. 7Bazicuza icyaha bazaba bakoze; maze uwacumuye kuri mugenzi we amusubize ibyo yamutwaye byose, yongereho kimwe cya gatanu cy’igiciro cyabyo.
8Niba uwacumuweho adafite umubyeyi baha iyo ndishyi, izasubizwa Uhoraho, yakirwe n’umuherezabitambo, hongeweho isekurume y’intama uwacumuye azatura ngo igirirweho umuhango w’impongano z’icyaha cye. 9Ibizagerurwa ku maturo yose y’Abayisraheli, kimwe n’ibintu byose bigenewe Ingoro bigashyikirizwa umuherezabitambo, ibyo bizaba umugabane we. 10Ibyo buri muntu agenera Ingoro, biba ari ibye; ibyo buri wese agenera umuherezabitambo, biba bimuhawe.
Itegeko ryerekeye umugore ukekwaho ubusambanyi
11Uhoraho abwira Musa, ati 12«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Hari ubwo umugore yakwifata nabi agahemukira umugabo we, 13akaryamana n’undi rwihishwa, akihumanya hatagize ubabona cyangwa ngo abafate. 14Niba rero umugabo we agize urwikekwe, agatangira gufuhira umugore we amukekaho ubwiyandarike amubeshyera cyangwa bikaba ari ukuri, 15azamushyikirize umuherezabitambo, amutangirire ituro ryagenwe: kimwe cya cumi cy’ifu y’ingano yuzuye akebo. Ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayishyiremo umubavu, kuko ari ituro ritewe no gufuha, ituro ryo gushinja icyaha.
16Umuherezabitambo azigiza umugore hafi, amwereke Uhoraho#5.16 amwereke Uhoraho: ubwo abantu batashoboraga kumenya niba uwo mugore bamukekera ubusa cyangwa ari iby’ukuri, bingingaga Uhoraho ubwe ngo abe ari we umucira urubanza, akurikije ibyo yakoze.. 17Umuherezabitambo azavome ku mazi y’umugisha, ayashyire mu rwabya, afate no ku gitaka cy’aho hantu abivange. 18Umuherezabitambo azazana uwo mugore imbere y’Uhoraho maze amukure igitambaro mu mutwe, ashyire mu biganza bye ituro rimushinja, ni ukuvuga ituro ritewe no gufuha. Umuherezabitambo we, azaba afite mu ntoki ya mazi y’umushari atera umuvumo.
19Umuherezabitambo arahize uwo mugore, agira ati ’Niba koko nta mugabo mwaryamanye, ukaba utariyandaritse ngo witeshe agaciro ubeshya umugabo wawe, umuvumo uri muri aya mazi y’umushari ntugufate. 20Nyamara niba warifashe nabi, ukitesha agaciro uryamana n’undi mugabo utari uwawe . . . ’ 21Umuherezabitambo azamutongera amurahiza ati ’Uhoraho azakugire urugero rw’abavumwe bose mu muryango wawe, uzafatwe n’urushwima kandi uhinduke ingumba. 22Aya mazi y’umuvumo agucengere mu nda, agutere urushwima, kandi aguhindure ingumba.’ Naho umugore azasubize ati ’Ndabyemeye, ndabyemeye’. 23Maze iyo mivumo, umuherezabitambo ayandikishe ku mbaho. Hanyuma izo nyuguti azogeshe ya mazi asharira. 24Ayo mazi asharira y’umuvumo ayahe wa mugore ayanywe; amucengeremo asharira.
25Umuherezabitambo azakura mu biganza by’uwo mugore ituro ritewe no gufuha, arimurikire Uhoraho, hanyuma arijyane ku rutambiro. 26Umuherezabitambo azagabanya kuri ya fu y’ituro urushyi rumwe rw’urwibutso, maze ayitwikire ku rutambiro; narangiza ahe umugore ya mazi ayanywe. 27Namara kuyanywa dore uko bizagenda: niba yariyanduje agahemukira umugabo we, amazi y’umuvumo azamucengeramo ashaririye; inda ye ibyimbe, akurizeho no kuba ingumba. Uwo mugore azahinduka intangarugero rw’abavumwe mu muryango we. 28Ariko niba uwo mugore ataritesheje agaciro, akaba atari umwandure, icyaha kizamuhanagurwaho kandi akomeze kubyara.»
29Iryo ni itegeko ryerekeye gufuhira umugore wifata nabi akitesha agaciro abeshya umugabo we, 30cyangwa umugabo wagize urwikekwe agatangira gufuhira umugore we. Umugabo azamujyana imbere y’Uhoraho, maze umuherezabitambo amukorereho ibiteganijwe n’iri tegeko. 31Umugabo azaba umuziracyaha, naho umugore niba yaracumuye, azabihanirwa.

Currently Selected:

Ibarura 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy