YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 4

4
Umurimo wa buri nzu y’Abalevi: Bene Kehati
1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2«Muri bene Levi, mubarure abahungu ba Kehati mukurikije amazu yabo n’imiryango yabo, 3mubare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagomba gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. 4Umurimo w’Abakehati mu ihema ry’ibonaniro, ni ukwita ku bikoresho bitagatifu.
5Ingando nijya guhaguruka, Aroni n’abahungu be bazamanura umwenda w’umubambiko, maze bawutwikirize ubushyinguro bw’Isezerano. 6Hejuru yabwo bazarenzeho uruhu rw’ibihura, byose babisesureho umwenda w’umuhemba, hanyuma bafunge imijishi y’ubushyinguro mu bifunga byayo.
7Ameza y’umumuriko bazayasanzureho umwenda w’umuhemba, maze bazagerekeho amasahani, ibiyiko n’ibikopo, hamwe n’udukombe tujyamo amazi y’icyuhagiro. Hejuru y’ayo meza hazaba hari umugati utazigera ubura. 8Hejuru y’ibyo byose, bazagerekaho umwenda w’ibara rya nyirakayanja maze boroseho uruhu rw’ibihura, hanyuma bakanyage imijishi y’ameza mu bifunga byayo.
9Bazende umwenda w’umuhemba, bawuzingurize ku kinyarumuri, maze utwikire amatara yacyo, n’ibihanaguzo byacyo, n’icyotezo cyacyo, hamwe n’iminoga y’amavuta bagicanisha. 10Icyo gitereko cy’amatara hamwe n’ibigendana na cyo byose, bazabizingira mu ruhu rw’ibihura, maze babishyire mu ngobyi.
11Urutambiro rwa zahabu, bazaruramburaho umwenda w’umuhemba, barworose uruhu rw’ibihura, hanyuma bakanyage imijishi mu bifunga byayo.
12Ibikoresho byose byo mu mihango y’Ingoro, bazabirambika ku mwenda w’umuhemba, babitwikirize uruhu rw’ibihura, hanyuma babishyire mu ngobyi.
13Urutambiro, bazaruhunguraho ivu, barutwikirize umwenda w’umuhemba, 14maze bawugerekeho ibikoresho byose birugenewe: ibyuma byo kwatsa umuriro, ibitiyo byo kuyora amakara n’ivu, mbese ibikoresho byose by’urutambiro. Nyuma rero bazoroseho uruhu rw’ibihura, maze bakanyage imijishi y’urutambiro mu bifunga byayo.
15Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro. 16Eleyazari mwene Aroni umuherezabitambo, ashinzwe amavuta y’igitereko cy’amatara, imibavu itwikwa, ituro rihoraho, hamwe n’amavuta y’isigwa. Ashinzwe kandi kwita ku Ngoro n’ibiyirimo byose.»
17Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 18«Amazu ya bene Kehati, uzayarinde gucibwa mu bandi Balevi. 19Ahubwo muzabagenzereze mutya kugira ngo igihe bazegera ahantu hatagatifu rwose, bazarokoke be kuzapfa: Aroni n’abahungu be bazahagarika buri Mukehati iruhande rw’umuzigo we, hafi y’icyo agomba kwikorera. 20Bityo ntibazaze kurebera Ingoro y’Uhoraho n’akanya na gato, kuko byabaviramo gupfa#4.20 byabaviramo gupfa: icyo gihe batekerezaga ko umuntu ubonetse wese watinyukaga kwegera Ingoro y’Uhoraho no gukora ku bikoresho bitagatifu nta cyubahiro n’uruhusa abifitiye, yahitaga apfa.
Bene Gerishoni
21Uhoraho abwira Musa, ati 22«Bene Gerishoni na bo, mubakorere ibarura mu mazu yabo no mu miryango yabo. 23Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.
24Dore uruhare rw’amazu y’Abagerishoni, ibyo bagomba gukora cyangwa kwikorera: 25bazatwara ibisaswa mu Ngoro, mu ihema ry’ibonaniro, n’uruhu rw’ibihura ruritwikiriye, hamwe n’umubambiko wo ku muryango waryo. 26Bazatwara kandi imibambiko y’inkike, umubambiko w’irembo ryinjira mu kibuga cy’Ingoro, maze ugakingira Ingoro n’urutambiro impande zose, imigozi yabyo hamwe n’ibindi bikoresho byose bahawe mu murimo wabo. 27Imirimo yose ya bene Gerishoni, ibyo bakora cyangwa bikorera, bazaba babitegetswe na Aroni hamwe n’abahungu be. Ni mwe muzabashinga kumenya ibyo bazagomba kwikorera. 28Uwo ni wo murimo weguriwe bene Gerishoni mu ihema ry’ibonaniro. Uwo ni wo murimo bashinzwe kandi bakazawugengwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.
Bene Merari
29Naho bene Merari, muzabakorere ibarura mu mazu yabo no mu miryango yabo. 30Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.
31Dore ibyo bagomba kwikorera, kandi ni wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro: inkomanizo z’Ingoro n’imbariro zazo, inkingi zayo n’ibitereko byazo, 32inkingi zizengurutse Ingoro n’ibitereko byazo, imambo zayo n’imigozi yazo, hamwe n’ibindi bikoresho byose. Muzereka buri wese ibintu agomba kwikorera. 33Uwo ni wo murimo weguriwe amazu ya bene Merari, kandi ni na wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro. Bazawugenzurwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.»
Ibarura ry’Abalevi bashoboye gukora
34Nuko Musa, Aroni n’abatware b’imbaga babarura bene Kehati mu mazu yabo no mu miryango yabo. 35Babaze abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagombaga gushingwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. 36Amazu yabo yose hamwe yarimo abagabo 2,750. 37Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu y’Abakehati bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ni bo Musa na Aroni babaruye babitegetswe n’Uhoraho yabibwirije Musa.
38Dore bene Gerishoni, uko babaruriwe mu miryango n’amazu yabo, 39bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, 40basanze amazu yabo n’imiryango yabo irimo abagabo 2,630. 41Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu ya bene Gerishoni, bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Abo ni bo bagaragaye mu ibarura Musa na Aroni bakoze ku itegeko ry’Uhoraho.
42Dore bene Merari, uko babaruriwe mu miryango n’amazu yabo, 43babaze abafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, 44basanze amazu yabo arimo abagabo 3,200. 45Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu ya bene Merari mu ibarura Musa na Aroni bakoze ku itegeko Uhoraho yari yahaye Musa.
46Dore umubare w’Abalevi bose mu mazu yabo no mu miryango yabo: Musa, Aroni n’abatware ba Israheli babaze abantu bose 47bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo kubaka cyangwa kwikorera ihema ry’ibonaniro, 48basanga ari abagabo 8,580. 49Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, kandi bayobowe na Musa, buri wese ahabwa icyo yagombaga gukora no kwikorera. Buri wese yari afite umurimo yagenewe uko Uhoraho yari yarabibwirije Musa.

Currently Selected:

Ibarura 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy