YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 3

3
Yohani Batisita yigisha
(Mk 1.1–8; Lk 3.1–18)
1Muri iyo minsi, Yohani Batisita atangira kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya, 2avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru#3.2 Ingoma y’ijuru: mu yandi mavanjili bavuga ko ari Ingoma y’Imana. Naho Matayo we yakurikije akamenyero Abayahudi bari bafite ko gutinya kuvuga «Imana» cyangwa «Uhoraho» kubera icyubahiro, ahubwo bakavuga «Ijuru», «Umusumbabyose», bakayita n’andi mazina nk’ayo. yegereje!» 3Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’»#3.3 aho azanyura: reba Izayi 40.3.
4Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura. 5Nuko abaturage b’i Yeruzalemu, n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga, 6bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame.
7Abonye Abafarizayi#3.7 Abafarizayi: abo bantu ni agatsiko k’Abayahudi bubahaga Imana cyane, bagasenga kenshi kandi bagakurikiza amategeko ya Musa. Nyamara barakabyaga mu buryo bwo gukurikiza imihango y’abakera n’imico yabo bwite. Maze iyobokamana nyaryo, kenshi bakarisimbuza utwo dutegeko tutabarika bishyiriragaho. n’Abasaduseyi#3.7 Abasaduseyi: abo bantu ni agatsiko k’Abayahudi kari kagizwe cyane cyane n’imiryango y’abaherezabitambo n’iy’abanyacyubahiro. Nta kindi Gitabo gitagatifu bemeraga uretse Ibitabo bitanu by’Amategeko byitiriwe Musa, n’iby’Abahanuzi. Naho imico n’udutegeko tutabarika Abafarizayi bihaga gukurikiza, bakabyamaganira kure. Bihatiraga cyane gutunganya iby’ubutegetsi bw’igihugu, kandi bakagerageza kugirana umubano mwiza n’Abanyaroma. benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje#3.7 uburakari bwegereje: ibi birashaka kuvuga uburakari bw’Imana buzakangaranya abanyabyaha nibanga kwisubiraho no kwakira Umukiza iboherereza.? 8Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! 9Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu. 10Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; none igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.
11Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu#3.11 azabatirisha Roho Mutagatifu: ibyo Yezu akora, bisumbye kure ibya Yohani Batisita, kuko Yezu we asendereza Roho Mutagatifu mu bamwemera bose, maze uwo Roho Mutagatifu akababera nk’umuriro usukura burundu imitima yabo. n’umuriro. 12Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.»
Yezu abatizwa
(Mk 1.9–11; Lk 3.21–22)
13Nuko Yezu ava mu Galileya ajya kuri Yorudani, asanga Yohani kugira ngo abatizwe na we. 14Yohani ashaka kumuhakanira ati «Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!» 15Ariko Yezu aramusubiza ati «Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka.» Nuko aramwemerera. 16Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru. 17Ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»

Currently Selected:

Matayo 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy