YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 2

2
Abanyabwenge baza kuramya Yezu
1Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge#2.1 abanyabwenge: aha ngaha, Matayo arakoresha ijambo ridasanzwe mu mvugo yacu ari ryo «abamaji». Iryo jambo rivuga abaherezabitambo bo muri Arabiya no mu Buperisi bari n’abahanga mu bumenyi bw’inyenyeri. baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu, 2babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri#2.2 twabonye inyenyeri ye: ahari umwanditsi w’ivanjili yibutse ibyavuzwe n’umuhanuzi Balahamu, ati «Mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri» (Ibar 24.17). ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.» 3Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose. 4Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko#2.4 abigishamategeko: ni abahanga b’Abayahudi bari barize cyane ibyerekeye Ibitabo Bitagatifu, bakabisobanurira rubanda. b’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira. 5Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi#2.5 umuhanuzi: reba Mika 5.1. yanditse ati 6’Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.» 7Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, 8abohereza i Betelehemu, ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona, muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.»
9Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahahagarara. 10Ngo babone inyenyeri barishima cyane. 11Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu. 12Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.
Yezu ahungishirizwa mu Misiri
13Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.» 14Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. 15Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.»#2.15 mu Misiri: reba Hozeya 11.1. Nta we uzi neza aho Yozefu yahungirishije umuryango we; dushobora gukeka ko atarenze akarere ko ku nkiko y’icyo gihugu.
Abana b’i Betelehemu babica
16Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge.
17Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ati 18«Kuri Rama bumvise ijwi riboroga riganya cyane: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»#2.18 kuko batakiriho: reba Yeremiya 31.15.
Yezu ava mu Misiri ajya i Nazareti
19Herodi amaze gupfa, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri; 20aramubwira ati «Haguruka, ujyane umwana na nyina, usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye».
21Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Israheli. 22Ariko yumvise ko Arikelawusi yazunguye se Herodi mu Yudeya, atinya kujyayo. Nk’uko rero yabisobanuriwe mu nzozi, agana mu karere ka Galileya, 23ajya gutura ku musozi witwa Nazareti. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’abahanuzi, ngo «Azitwa Umunyanazareti».#2.23 azitwa Umunyanazareti: muri icyo gihe, urusisiro rwa Nazareti ntirwari icyamamare, rwari rutuwe n’abantu baciye bugufi, kandi rusuzuguritse. Yezu na we ni ho yarerewe, abaho gikene ku buryo busuzuguritse. Matayo aravuga ibi ashaka kugereranya iyo mibereho ye n’iyo umugaragu w’Imana Izayi avuga mu gitabo cye, wababaye kandi agasuzugurwa (52.13—53.12)

Currently Selected:

Matayo 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy