Matayo 19
19
Kirazira ko abashakanye batandukana
(Mk 10.1–12; Lk 16.18)
1Yezu amaze gutanga izo nyigisho, ava muri Galileya, ajya mu ntara ya Yudeya iri hakurya ya Yorudani. 2Abantu benshi baramukurikira arahabakiriza. 3Nuko Abafarizayi baramwegera, bamubaza bamwinja, bati «Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose#19.3 ku mpamvu ibonetse yose: icyo gihe, abahanga b’Abayahudi bose bemereraga umugabo gusenda umugore we; nyamara bamwe bavugaga ko hagomba impamvu ikomeye, abandi bakavuga ko impamvu ibonetse yose ihagije. Yezu we, ahamya ko umubano w’abashakanye nta gishobora kuwukuraho.?» 4Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore, 5kandi ko yavuze ati ’Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’?#19.5 umubiri umwe gusa: reba Intangiriro 2.24. 6Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!»
7Baramubaza bati «Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda#19.7 urwandiko rw’isenda: reba Ivugururamategeko 24.1. mbere yo kwirukana umugore?» 8Arabasubiza ati «Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze. 9Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we — uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko#19.9 bitemewe n’Amategeko: reba 5.32 (n’igisob.)— kandi akazana undi, aba asambanye.»
Ukudashaka kubera Ingoma y’ijuru
10Abigishwa baramubwira bati «Niba ari uko bimeze ku mugabo n’umugore, ikiruta ni ukudashaka.» 11Ni ko kubasubiza ati «Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. 12Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve!»
Yezu n’abana bato
(Mk 10.13–16; Lk 18.15–17)
13Nuko bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa barabakabukira. 14Yezu ni ko kubabwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo.» 15Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu.
Umusore w’umukungu asanga Yezu
(Mk 10.17–31; Lk 18.18–30)
16Nuko umuntu aramwegera ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?» 17Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa#19.17 ni umwe gusa: Yezu ashaka kuvuga Imana, Yo ubwiza bwose buturukaho.. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.» 18Undi aramubaza ati «Ni ayahe se?» Yezu ati «Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, 19jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.»#19.19 Ntuzice . . . nk’uko wikunda: reba Iyimukamisiri 20.12–16 n’Abalevi 19.18. 20Uwo musore aramubwira ati «Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?» 21Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» 22Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.
23Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri: kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu! 24Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.» 25Abigishwa bumvise ayo magambo, baratangara cyane, barabaza bati «Ni nde ubasha kurokoka?» 26Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.»
27Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Nkatwe twaretse byose tukagukurikira, tuzamera dute?» 28Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli; 29n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka. 30Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma#19.30 mu ba nyuma: abo ni abanyabyaha n’abanyamahanga Yezu ahamagarira kwisubiraho no guhembwa ibyiza by’Ingoma; ndetse bazatanga n’Abayahudi, n’ubwo ari bo babisezeranijwe mbere, nibakomeza kwanga kwakira ijambo rya Yezu. bazaba aba mbere.
Currently Selected:
Matayo 19: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.