1
Matayo 19:26
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.»
Compare
Explore Matayo 19:26
2
Matayo 19:6
Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!»
Explore Matayo 19:6
3
Matayo 19:4-5
Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore , kandi ko yavuze ati ’Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’?
Explore Matayo 19:4-5
4
Matayo 19:14
Yezu ni ko kubabwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo.»
Explore Matayo 19:14
5
Matayo 19:30
Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.
Explore Matayo 19:30
6
Matayo 19:29
n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka.
Explore Matayo 19:29
7
Matayo 19:21
Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.»
Explore Matayo 19:21
8
Matayo 19:17
Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.»
Explore Matayo 19:17
9
Matayo 19:24
Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.»
Explore Matayo 19:24
10
Matayo 19:9
Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we — uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko— kandi akazana undi, aba asambanye.»
Explore Matayo 19:9
11
Matayo 19:23
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri: kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu!
Explore Matayo 19:23
Home
Bible
Plans
Videos