YouVersion Logo
Search Icon

Luka 6

6
Abigishwa ba Yezu bamamfuza ingano
(Mt 12.1–8; Mk 2.23–28)
1Nuko ku munsi umwe w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki, barazirya. 2Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato?» 3Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? 4Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, agafata imigati y’umumuriko, akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine?» 5Nuko yungamo ati «Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato#6.5 mugenga w’isabato: kubera ko Yezu ari intumwa y’ukuri y’Imana, ni we ushobora kudusobanurira uburyo bukwiye bwo kubahiriza umunsi w’isabato.
Yezu akiza umuntu waremaye ikiganza
(Mt 12.9–14; Mk 3.1–6)
6Ku wundi munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye. 7Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega. 8We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uhagarare hano hagati!» Arahaguruka, arahagarara. 9Nuko Yezu arababwira ati «Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» 10Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. 11Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.
Yezu atora intumwa cumi n’ebyiri
(Mt 10.1–4; Mk 3.13–19)
12Muri iyo minsi, Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. 13Bukeye, ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita intumwa#6.13 intumwa: ni ukuvuga ko Imana na Kristu babohereje; nihashira iminsi bazaba abahamya b’urupfu n’izuka bya Yezu, maze bazatumwe kogeza Inkuru Nziza ku isi hose.. 14Ni bo b’aba: Simoni yise Petero#6.14 Petero: bivuga ibuye cyangwa urutare bubakaho inzu kugira ngo ikomere; reba na Mt 16,18 (n’igisob.), na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, 15na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, 16na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wabaye umugambanyi.
Yezu yigisha rubanda agakiza n’abarwayi
(Mt 4.24–25; Mk 3.7–11)
17Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza, ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose, n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja#6.17 ku nkombe y’inyanja: ni ya yindi Abayahudi bitaga inyanja nini. Naho twebwe tukayita inyanja ya «Mediterane». 18Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi, bagakira. 19Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.
Abahire n’abagowe
(Mt 5.1–12)
20Nuko Yezu yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati
«Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu.
21Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa.
Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.
22Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa, babaziza Umwana w’umuntu. 23Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi.
24Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu.
25Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza.
Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira, mukaganya.
26Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma.
Gukunda abanzi
(Mt 5.39–47)
27Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; 28mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera.
29Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. 30Ugusabye wese, ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake. 31Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira.
32Niba mwikundiye ababakunda gusa, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda? 33Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo? 34Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute? Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo! 35Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.
Impuhwe n’ubugiraneza
(Mt 5.48; 7.1–12; 15.14; 10.24–25; 7.3–5)
36Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe.
37Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. 38Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.»
39Abacira n’umugani, ati «Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi? Aho zombi ntizagwa mu mwobo? 40Nta mwigishwa usumba umwigisha we; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we.
41Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza? 42Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ’Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe.
Umwigishwa w’ukuri
(Mt 12.33–37; 7.16–21; 7.24–27)
43Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. 44Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu. 45Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa.
46Ni iki gituma mumpamagara ngo ’Mwigisha! Mwigisha!’ kandi mudakora ibyo mbabwira?
47Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye, kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya. 48Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu, ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza. 49Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho, iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo.»

Currently Selected:

Luka 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy