YouVersion Logo
Search Icon

Luka 5

5
Yezu atora abigishwa be ba mbere
(Mt 4.18–22; Mk 1.16–20; Yh 21.1–11)
1Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. 2Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. 3Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato.
4Amaze kwigisha, abwira Simoni ati «Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe.» 5Simoni aramusubiza ati «Mwigisha, twagotse ijoro ryose, ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura.» 6Baraziroha, maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza, buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama.
8Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu, avuga ati «Igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!» 9Koko, ubwoba bwari bwamutashye, we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. 10Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati «Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.» 11Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose, baramukurikira.
Yezu akiza umubembe
(Mt 8.1–4; Mk 1.40–45)
12Igihe Yezu yari muri umwe muri iyo migi, hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu, yikubita imbere ye, amwinginga agira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.» 13Yezu arambura ikiganza, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. 14Nuko amubuza kugira uwo abibwira, agira ati «Ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.»
15Barushaho kumuvuga cyane, bituma abantu benshi bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo. 16We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye, agasenga.
Yezu akiza ikirema
(Mt 9.1–8; Mk 2.1–12)
17Umunsi umwe, Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara. 18Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. 19Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu, bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho. 20Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe.»
21Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati «Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» 22Yezu amenye ibitekerezo byabo, arababwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? 23Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’? 24Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi . . . », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!» 25Ako kanya, ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana. 26Nuko bose barumirwa, basingiza Imana, kandi barakangarana, bakavuga bati «Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!»
Yezu atora Levi, akanasangira n’abanyabyaha
(Mt 9.9–13; Mk 2.13–17)
27Ibyo birangiye, Yezu arasohoka, yitegereza umusoresha witwa Levi wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» 28Undi aherako ahaguruka, asiga byose, aramukurikira. 29Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga. 30Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa be bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha?» 31Yezu aba ari we ubasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. 32Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugira ngo bisubireho.»
Yezu akiranura impaka zerekeye gusiba kurya
(Mt 9.14–15; Mk 2.18–20)
33Bo baramubwira bati «Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!» 34Ariko Yezu arabasubiza ati «Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo? 35Ariko hari igihe umukwe#5.35 umukwe azabavanwamo: Yezu arabamenyesha atyo mu marenga ko urupfu rwe rudasigaje igihe kirekire cyane. azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi, bazasiba kurya.»
36Yungamo abacira uyu mugani ati «Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo, yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho, nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje#5.36 ku gishura gishaje: inyigisho za Yezu ni nshya (zimeze nk’umwambaro mushya cyangwa nka divayi nshya); ntibishoboka ko umuntu yakwemera igice kimwe cyazo gusa, ngo azivangavange n’imihango yo mu iyobokamana rya kera.! 37Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho, divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. 38Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. 39Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ’Divayi imaze iminsi ni yo nziza#5.39 ni yo nziza: Yezu atonganyiriza Abafarizayi kuba badashaka ndetse no kuzirikana inyigisho ze, bagahita biyemeza ko ari mbi! Bameze rwose nk’abantu bamenyereye divayi iyi n’iyi; babazanira inshya bakanga ndetse no kuyisogongera kuko biyemeza ko iyo yabo ari yo isumba izindi zose..’»

Currently Selected:

Luka 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy