YouVersion Logo
Search Icon

Luka 7

7
Yezu akiza umugaragu w’umutegeka w’abasirikare
(Mt 8.5–13; Yh 4.46–54)
1Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo yose, arahaguruka, ajya i Kafarinawumu. 2Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa. 3Yumvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we.
4Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati «Uwo muntu akwiye ko wamutabara, 5kuko akunda umuryango wacu, kandi ni we watwubakiye isengero.» 6Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti «Nyagasani, wikwirushya, kuko ndakwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye. 7Ni na cyo cyatumye ndatinyuka kugusanga; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira. 8Erega, n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ’Genda’ aragenda; nabwira undi nti ’Ngwino’ akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’ akagikora.» 9Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati «Ndababwira ukuri: no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona#7.9 nigeze mpabona: nta bwo uwo mutware w’abasirikare yari Umuyahudi, ariko Yezu aratangarira ukwemera kwe gukomeye.10Nuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose.
Yezu azura umwana w’umupfakazi w’i Nayini
11Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini#7.11 Nayini: ni umugi muto wari nko muri kilometero 10 mu majyepfo ya Nazareti (reba ku ikarita).. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. 12Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. 13Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati «Wirira.» 14Nuko yegera ikiriba, agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati «Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!» 15Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. 16Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.» 17Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.
Yohani Batisita yibaza Yezu uwo ari we
(Mt 11.2–6)
18Abigishwa ba Yohani baza kumumenyesha ibyabaye byose; nuko ahamagara babiri muri bo, 19abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?» 20Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo: Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?» 21Ubwo Yezu akaba arakiza abarwayi benshi, n’abamugaye, n’abahanzweho na roho mbi, agahumura n’impumyi nyinshi. 22Nuko arabasubiza ati «Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise: dore impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barahumanurwa, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barabwirwa Inkuru Nziza#7.22 Inkuru nziza: Yezu yumvisha Yohani Batisita ko nta kindi akora uretse kuzuza ibyahanuwe na Izayi (26.19; 29,18; 35,5–6; 61,1).. 23Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye.»
Yezu arata Yohani Batisita
(Mt 11.7–11)
24Intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubaza rubanda ibyerekeye Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga? 25Ariko se mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda y’agatangaza? Dore, abambaye ibishashagira bakiberaho mu mudamararo, batuye mu ngoro z’abami. 26Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. 27Ni we banditseho ngo ’Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’#7.27 izagutegurire inzira: reba Malakiya 3,1. 28Mbabwiye kandi ko mu babyawe n’umugore, nta we uruta Yohani; nyamara umuto mu Ngoma y’Imana aramuruta. 29Nuko rubanda rwose rwamwumvaga, ndetse n’abasoresha, bakuza Imana bayigarukira, banahabwa batisimu ya Yohani; 30Abafarizayi n’abigishamategeko, bo bahinyura icyo Imana yabashakagaho, banga kubatizwa na we.»
Uko abantu bakiriye Yohani Batisita na Yezu
(Mt 11.16–19)
31Yezu yungamo ati «Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde? Bameze nka nde ? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga, 32bamwe babwira abandi bati ’Twavugije umwirongi maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’ 33Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ’Yahanzweho !’ 34Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’ 35Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo.»
Yezu ababarira umugore w’umunyabyaha
36Nuko umwe mu Bafarizayi, atumira Yezu ngo basangire; yinjira iwe, ajya ku meza. 37Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza, mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. 38Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma, anabisiga umubavu.
39Umufarizayi wari wamutumiye, ngo abibone, aribwira ati «Uyu muntu, iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we, n’icyo ari cyo: ko ari umunyabyaha.» 40Yezu araterura, aramubwira ati «Simoni, mfite icyo nkubwira.» Undi aravuga ati «Mbwira, Mwigisha.» 41Yezu ati «Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu. 42Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda?» 43Simoni arasubiza ati «Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza.»
44Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati «Urabona uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe, ntiwansuka amazi ku birenge#7.44 amazi ku birenge: iyo bakiraga umushyitsi w’umunyacyubahiro, bakundaga kumuhobera no kumusoma, kumwoza ibirenge no kumusiga amavuta ahumura mu mutwe.; naho we, yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. 45Ntiwampobeye unsoma; naho we, kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe; naho we, yansize umubavu ku birenge. 47Ni cyo gitumye nkubwira nti: ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.» 48Nuko Yezu abwira uwo mugore ati «Ibyaha byawe birakijijwe.»
49Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati «Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha?» 50Nuko Yezu abwira wa mugore ati «Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro.»

Currently Selected:

Luka 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy