Amaganya 4
4
INDIRIMBO YA KANE#4.0 INDIRIMBO YA KANE: muri uyu muvugo, umusizi araturondorera amakuba akomeye yagwiririye umuryango wose: ibitambambuga n’ibibondo biricwa n’inzara (4.3–4), abahoze baradamaraye ubu barigaragura mu ivu (4.5), abari basorekaye ubu uruhu rwabumiyeho (4.7–8), ndetse ababyeyi barihekura abana babo bakabateka, bakabarya (4.10)! Bose kababayeho, ndetse n’abaherezabitambo, abahanuzi, abasaza, emwe n’umwami ubwe (4.13–20). Nyamara ariko mu gitero giheruka, umusizi arizeza umwari wa Siyoni ko hari ubwo azababarirwa kandi akavugururwa (4.22).
Alefu
1Mbega ngo zahabu irahindana,
ya zahabu iyunguruye yarononekaye!
Mbega ngo amabuye matagatifu aranyanyagira
agakwira hose mu mayirabiri!
Beti
2Byagenze bite kugira ngo abana ba Siyoni,
bo bagereranywaga na zahabu inogereye,
bageze aho gufatwa nk’ibibindi by’ibumba,
byabumbwe n’ibiganza by’umubumbyi?
Gimeli
3Yewe, n’imbwebwe zigira impuhwe,
zikonsa ibyana byazo;
ariko umuryango wanjye wo ni intavumera,
boshye za mbuni#4.3 za mbuni: ni ibinyoni binini ndetse biruta n’umuntu; ubusanzwe ntibiguruka ariko bizi kwiruka cyane iyo mu butayu. Kera bavugaga ko za mbuni izo zitagirira igishyika ibyana byazo, kuko zimara gutera amagi zikayerenzaho umusenyi, ubundi zikigendera. Koko kandi ayo magi yazo si zo ziyarrira, ahubwo iyo igihe kigeze arituraga kubera ubushyuhe. Umusizi rero aragereranya umuryango n’ibyo binyoni, agira ngo tumenyereho akaga gakomeye barimo, bikageza n’aho ababyeyi bijishura ibibondo byabo, bakabisiga ku nzira. zo mu butayu.
Daleti
4Ururimi rw’ikibondo kikiri ku ibere,
rwumiye mu rusenge rw’akanwa kubera inyota;
ibitambambuga birasaba umugati,
ariko ntihagire uwubaha.
He
5Abari basanzwe barya bakijuta,
ngabo baguye umudari mu mayira;
abarerewe mu mihemba, barigaragura mu myanda.
Vawu
6Amafuti y’umwari w’umuryango wanjye#4.6 umwari w’umuryango wanjye: na none barashaka kuvuga Yeruzalemu.,
asumbye kure ibyaha bya Sodoma,
yo yarimbutse mu kanya kangana urwara,
nta n’uyikojejeho ikiganza.
Zayini
7Abahungu bayo barabagiranaga kurusha urubura,
bakarusha n’amata kwererana;
imibiri yabo yashashagiraga kurusha umuhemba,
mu maso habo hakabengerana kurusha ibuye ry’agaciro.
Heti
8None dore mu ruhanga rwabo harirabura kurusha imbyiro:
ntibakimenyekana mu mayira;
uruhu rwabo rwafashe ku magufa,
rubumiraho uboshye igiti.
Teti
9Abicishijwe inkota barahiriwe
kurusha abishwe n’inzara,
bakagwa umudari, kubera ko imirima yarumbye.
Yodi
10Abagore bafashe abana babo bagiriraga igishyika,
barabateka kugira ngo babarye,
kubera amakuba y’umwari w’umuryango wanjye.
Kafu
11Uhoraho yasagutswe n’umujinya,
abadudubizaho uburakari bwe bw’igikatu;
yacanye umuriro muri Siyoni,
maze imfatiro zayo zose zirakongoka.
Lamedi
12Ari abami bo mu mahanga
ari n’abatuye ku isi bose,
nta n’umwe watekerezaga ko umubisha kimwe n’umwanzi,
bazigera binjira mu marembo ya Yeruzalemu.
Memu
13Ibyo byatewe n’ibyaha by’abahanuzi bayo,
kimwe n’amafuti y’abaherezabitambo bayo;
bameneye amaraso y’intungane rwagati muri yo.
Nuni
14Barindagiraga mu mayira, nk’impumyi;
bihumanyije n’amaraso,
bituma nta we utinyuka gukora ku myambaro yabo.
Sameki
15Barabamaganaga bagira bati «Nimwigireyo mwarahumanye#4.15 mwarahumanye: abaturage ba Yeruzalemu buzuyeho amaraso y’inguma zabo, umusize arabagereranya n’ababembe abantu bari babujijwe kwegera, bagahabwa akato. Reba Lev 13,45–46.!
Nimwigireyo, nimwigireyo! Ntimugire icyo mukoraho!»
Uko babuyeraga bahunga, abo mu mahanga baravugaga bati
«Ntibazongere gutura iwacu ukundi!»
Pe
16Uhoraho yarabarebye maze arabatatanya,
ntagishaka kubabona;
ntibongeye kwita ku baherezabitambo,
cyangwa ngo bubahe abasaza.
Ayini
17Twebweho, amaso yacu yari yatukujwe no kurira,
igihe twari dutegereje ko umutabazi yaza;
twarakenguzaga ariko biba iby’ubusa:
mu mahanga ntibashoboye kudukiza!
Tsade
18Baratugenzuraga aho twajyaga hose,
bakatubuza guhurira mu bibuga byacu.
Twari tugiye gushira, akacu kari kashobotse,
mbese igihe cyacu cyari cyageze.
Kofu
19Abari badukurikiranye barihutaga
kurusha za kagoma mu kirere;
ku misozi baratujujubyaga,
naho mu mayaga bakadusatira.
Reshi
20Intore y’Uhoraho#4.20 Intore y’Uhoraho: ni umwami wasizwe amavuta y’ubutore kandi akegurirwa Uhoraho. twakeshaga guhumeka,
bayifatiye mu myobo yabo,
kandi twaribwiraga tuti «Mu gicucu cyayo,
ni ho tuzibera rwagati mu mahanga!»
Shini
21Ishime, uhimbarwe, mwari wa Edomu#4.21 mwari wa Edomu: ni ukuvuga imbaga yose y’Abanyedomu, bari batuye mu majyepfo ya Yuda. Kuva na kera kose bangaga Abayisraheli kandi bari bishimiye cyane ko Yeruzalemu yasenyutse. Reba 2 Bami 24,2; Ezk 25,12–14; 35,1–15. Usi yo, ni intara yo muri Edomu.,
wowe utuye mu gihugu cya Usi:
nawe inkongoro izakugeraho,
uzasinde maze wiyambike ubusa!
Tawu
22Mwari w’i Siyoni, amafuti yawe arababariwe;
Uhoraho ntazongera kukujyana bunyago.
Naho wowe, mwari w’i Edomu, azaguhanira amafuti yawe,
agaragaze ibyaha byawe!
Currently Selected:
Amaganya 4: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: